Ni ibikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026. Iri tangazo ryateweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, mu izina rya Perezida Kagame, rigaragaza impinduka Umukuru w'Igihugu yakoze muri Guverinoma dore ko yashyizemo abayobozi bashya banyuranye.
Zimwe mu mpinduka Perezida Kagame yakoze muri Guverinoma y'u Rwanda, Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Uwizeye Judith agirwa Senateri; Dr Gashumba Diane agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Espagne.
Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane; Dushime Noella agirwa Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd; Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ndetse akaba yarabaye n'Umudepite, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe riragira riti: "Nyuma yo kubyumvikanaho na Unity Club Intwararumuri, Bwana Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri."
Inshingano nshya Bamporiki yahawe azisimbuyeho Uwacu Julienne wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, akaba we yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo. Bamporiki ahawe izi nshingano nshya nyuma y’uko mu kwezi k'Ukwakira 2024, yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu kubera ibyaha bya ruswa.
