Uyu mugore witwa Bedriya Adem, ufite imyaka 35
y’amavuko akaba atuye mu karere ka Harari, yibarutse abana batanu barimo
abahungu bane n’umukobwa umwe. Ibi byabereye mu bitaro bya Hiwot Fana
Specialized Hospital, aho abaganga batangaje ko abana bose bameze neza ndetse
n’umubyeyi akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.
Bedriya yavuze ko ibyishimo afite bidashobora
gusobanurwa n’amagambo, kuko yari amaze imyaka myinshi mu gahinda no mu gitutu
aterwa no kutagira umwana.
Uyu mugore yavuze ko mu myaka yose yari amaze
adasama, yahoraga abazwa impamvu atabyara, ibintu byamubabazaga cyane ku mutima
kugeza aho atangira kwihisha abantu.
Nubwo umugabo we yari asanzwe afite undi mwana
yabyaranye n’undi mugore mbere, Bedriya yavuze ko yumvaga ababaye cyane kuko na
we yifuzaga kwibaruka uwe mwana.
Abaganga batangaje ko uyu mugore yasamye mu buryo
busanzwe, adakoresheje uburyo bwa IVF busanzwe bufasha abagore gusama abana
benshi icyarimwe. Bavuze kandi ko amahirwe yo kubyara abana batanu icyarimwe mu
buryo busanzwe aba ari make cyane, kuko bibaho nka rimwe mu bantu miliyoni 55.
Dr Mohammed Nur Abdulahi, umwe mu bayobozi
b’abaganga muri ibyo bitaro, yavuze ko uwo mubyeyi yakurikiranwaga neza kuva
agitwita kugeza abyaye, ndetse ko abana bavutse bapima ibiro birenga kimwe,
ibintu byongera amahirwe yo gukura neza.
Mu ntangiriro, Bedriya yari yabwiwe ko atwite abana
bane, ariko bageze mu gihe cyo kubyara basanga harimo n’undi wa gatanu.
Aba bana bahawe amazina ya Naif, Ammar, Munzir,
Nazira na Ansar, aho umubyeyi wabo yabise “imihezagiro itanu”.
Nubwo uyu muryango ubaye mugari mu buryo
butunguranye, Bedriya yavuze ko ataramenya neza uko azawutunga kuko ari
umuhinzi n’umworozi muto. Icyakora yavuze ko yizeye ko Imana hamwe
n’abagiraneza bazamuba hafi muri uru rugendo rushya rwo kurera abana batanu
icyarimwe.
