Nyuma y’imyaka 10 umuziki we ntaho ugera, Zita Unno yakiriwe n’amaboko mazima

Imyidagaduro - 02/06/2025 7:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 10 umuziki we ntaho ugera, Zita Unno yakiriwe n’amaboko mazima

Umuhanzi nyarwanda Zita Unno wari umaze imyaka 10 ahimba indirimbo zitandukanye ariko umuziki we nturenge umutaru, yamaze kugera mu biganza bizima aho we na label ye ya Lea Entertainment bari kwitegura gushyira hanze indirimbo ya mbere.

Lea Entertainment yongeye guteguza umuhanzi mushya yasinyishije nyuma y'igihe Leandre Niyomugabo nyiri Lea Entertainment avuye muri World Star Entertainment agashinga label ye.

Leandre Niyomugabo ni umwe mu banyamakuru babimazemo igihe akaba yaramenyekanye ubwo yakoraga imyidagaduro kuri TV10. Leandre amenyerewe cyane mu itangazamakuru ariko ni n'umujyanama wabahanzi.

Kuri ubu Leandre yateguje abantu indirimbo Rumuri ya Zita Unno ari nawe muhanzi yatangiye gufasha mu rugendo rwa Muzika, Ubusanzwe Zita Unno yakoraga umuziki ariko ataramenyekana dore ko anamaze imyaka isaga 10 mumuziki.

Ubusanzwe Zita Unno amazina ye nyakuri ni Murwanashyaka Innocent. Nyuma y'iyi ndirimbo afite izindi 3 zarangiye bivuze ko we na Label ya Lea Entertainment bagiye gukorera ku muvuduko kugira ngo abanyarwanda bumve umuziki wa Zita Unno bataruhuka. Intego ya Lea Entertainment ni ugufasha cyane cyane abanyempano bataramenyekana.

Indirimbo Rumuri ya Zita Unno Audio yakozwe na Mok Vybz naho amashusho akorwa na Sinta filmz naho DOP & Editor biba BOYCUTTER. Rumuri ni indirimbo iririmbirwa umukobwa wahinduriye ubuzima umusore wari mubuzima bubi ku buryo amugererenya n'imana bitewe naho yamukuye. Iyi ndirimbo izasohoka kuwa Gatanu tariki 06.06.2025.

Zita Unno ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ye nshya 

Leandre Niyomugabo yiyemeje kuzamura abahanzi batazwi abinyujije muri Lebel ya Lea Enertainment 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...