Lea Entertainment yongeye guteguza umuhanzi mushya
yasinyishije nyuma y'igihe Leandre Niyomugabo nyiri Lea Entertainment avuye muri World Star Entertainment agashinga label ye.
Leandre Niyomugabo ni umwe mu banyamakuru babimazemo
igihe akaba yaramenyekanye ubwo yakoraga imyidagaduro kuri TV10. Leandre amenyerewe cyane mu itangazamakuru ariko ni
n'umujyanama wabahanzi.
Kuri ubu Leandre yateguje abantu indirimbo Rumuri ya
Zita Unno ari nawe muhanzi yatangiye gufasha mu rugendo rwa Muzika, Ubusanzwe
Zita Unno yakoraga umuziki ariko ataramenyekana dore ko anamaze imyaka isaga 10
mumuziki.
Ubusanzwe Zita Unno amazina ye nyakuri ni Murwanashyaka Innocent. Nyuma y'iyi ndirimbo afite
izindi 3 zarangiye bivuze ko we na Label ya Lea Entertainment bagiye gukorera
ku muvuduko kugira ngo abanyarwanda bumve umuziki wa Zita Unno bataruhuka.
Indirimbo Rumuri ya Zita Unno Audio yakozwe na Mok Vybz naho amashusho akorwa na Sinta filmz naho DOP & Editor biba BOYCUTTER. Rumuri ni indirimbo iririmbirwa umukobwa wahinduriye ubuzima umusore wari mubuzima bubi ku buryo amugererenya n'imana bitewe naho yamukuye. Iyi ndirimbo izasohoka kuwa Gatanu tariki 06.06.2025.
Leandre Niyomugabo yiyemeje kuzamura abahanzi batazwi abinyujije muri Lebel ya Lea Enertainment