Nyuma y’igihe acecetse, Christopher yari ahugiye kuri Album akozeho imyaka 9

Imyidagaduro - 24/04/2025 6:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’igihe acecetse, Christopher yari ahugiye kuri Album akozeho imyaka 9

Umuririmbyi Muneza Christophe uzwi nka Christopher, wubatse izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yatangaje ko igihe kinini cyari gishize atigaragaza cyane, cyari gishingiye ku kwiyegurira umushinga we udasanzwe: Album amaze imyaka icyenda akoraho.

Yabigaragaje mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 23 Mata 2025, aho yagize ati: “Mbega Album. Nayihaye/Nayiteguye imyaka icyenda yose ishize y’ubuzima bwanjye mpozaho umuhate n’ingufu byanjye byose.”

Christopher avuga ko iyi Album izaba ifite umwihariko wihariye, kuko yayikoze yitonze, ayisukamo ubunararibonye, amarangamutima n’ibitekerezo byagiye bimubaho mu rugendo rw’imyaka icyenda ishize.

Ni Album imuteye amatsiko cyane, n’ubwo ari we wayikoreye, ariko yizeye ko izanyura abakunzi b’umuziki nyarwanda

Iyi Album iri mu mishinga yahaye umwanya munini, ndetse no mu gihe aheruka kugirira ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ugushyingo 2024, yari ayigeze kure. Yari yagiye kurangizayo imirimo ya nyuma kuri zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, anashakira ubuzima bwite imbere.

Uyu muhanzi wari umaze igihe atagaragara cyane mu bikorwa bikomeye by’umuziki, aherutse gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi, birimo n’ibyo yakoreye muri Amerika, bikaba byaramuhaye umwanya wo gukomeza kwegeranya ibitekerezo ku mushinga we.

Album ye ya nyuma yari ‘Ijuru Rito’ yasohotse mu 2017, ikaba yarakurikiye ‘Habona’ yasohotse mu 2013. Ibi bivuze ko imyaka icyenda yari ishize Christopher atagaragaza Album nshya.

Christopher kandi ateguje ko iyi Album izasohoka vuba, ndetse izakurikirwa n’ibikorwa byo kuyimurika mu buryo bwagutse. Ibi bije nyuma y’uko mu mwaka ushize, ku wa 29 Mata 2024, yari yashyize hanze indirimbo ye ‘Vole’.

Christopher yatangiye kumenyekana mu 2009 ubwo yitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ryahuzaga abahanzi batandukanye.

Yari umwe mu bahanzi bari mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music ya Clement Ishimwe, aho yakoreye indirimbo zagiye zimufasha kwagura izina rye zirimo “Uwo munsi”, n’izindi zakunzwe cyane. Yaje gutandukana na Kina Music mu 2016, atangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.

Christopher azwiho ubuhanga mu kuririmba injyana ya R&B, amajwi meza yuje amarangamutima ndetse no gutunganya ibihangano bituje byubakiye ku nkuru z’urukundo n’ubuzima busanzwe.

Yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye birimo Kigali Jazz Junction, Iwacu Muzika Festival, ndetse akanakorera ibitaramo hanze y’u Rwanda.

Christopher yatangaje ko amaze imyaka icyenda akora kuri Album ye nshya 

Christopher aheruka gushyira hanze indirimbo muri Mata 2024, yise ‘Vole’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘VOLE’ YA CHRISTOPHER



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...