Nyuma y’abarimo Meddy, Alpha Rwirangira na Niyo Bosco, Sintex yasezeye umuziki w’Isi yinjira muri Gospel

Imyidagaduro - 28/05/2025 9:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’abarimo Meddy, Alpha Rwirangira na Niyo Bosco, Sintex yasezeye umuziki w’Isi yinjira muri Gospel

Umuhanzi Sintex uzwi mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Twifunze’ na ‘Why’, yamaze gutangaza ko yasezeye burundu umuziki wa ‘Secular’, ahitamo inzira yo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza binyuze mu muziki wa ‘Gospel’.

Sintex yabwiye InyaRwanda ko yakiriye agakiza, agira ati “Napfanye na Kristo, nzukana na we. Ubu ndi icyaremwe gishya.”

Ibi byerekana impinduka zikomeye mu buzima bwe, aho yemeza ko yacitse ku by’isi n’ibirangaza, ubu akaba agiye guha Imana umwanya wa mbere mu buzima bwe n’ubuhanzi bwe.

Uyu muhanzi yavuze ko yaretse umuziki wa Secular, akiyegurira Imana. Yagize ati “Nzajya ndirimba imbabazi zawe, umwuka wanjye uzabwira isi uko uri umunyambabazi, ufite imbaraga, wuje gukiranuka. Uwizera izina ryawe ntazigera ashidikanya.”

Yanakoresheje amagambo yo muri Bibiliya agira ati “Kuko Imana yakunze isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itohereje Umwana wayo mu isi ngo ayicireho iteka, ahubwo ni uko isi iboneramo agakiza. Umwizera ntacirwaho iteka, ariko utizera asanzwe yaraciriweho iteka kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege.” — Yohana 3:16-18

Bamwe mu bahanzi benshi bagenda bareka umuziki wa Secular bagahitamo gukora Gospel kubera impamvu zitandukanye zirimo: Iyo umuntu ahuye n’Imana by’ukuri, ashobora kubona ko hari byinshi yakoraga bidahuye n’ijambo ry’Imana, agahitamo inzira imuganisha ku gukiranuka.

Abahanzi bamwe bumva ko impano bafite atari iyo kwinezeza cyangwa gushimisha isi, ahubwo ari iyo guhimbaza Uwabaremye.

Hari abava muri ‘Secular’ kubera ibigeragezo byinshi birimo ubusinzi, ubusambanyi, n’ubundi buzima butandukanye n’indangagaciro zabo nshya. Hari abumva barahamagawe n’Imana kugira ngo bayikorere, bagasanga gukora Gospel ari wo murongo Imana ibashakaho.

Sintex yinjiriye mu nzira imaze kugendwamo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda bamamaye mu muziki wa Secular ariko bakaza guhindura icyerekezo.

Muri abo twavuga Meddy- Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakunzwe mu ndirimbo nyinshi za Secular, ariko nyuma yo kwakira agakiza yinjira muri Gospel, aho yagiye akora indirimbo zirimo Holy Spirit, , n’izindi.

Niyo Bosco aherutse gutungura benshi ubwo yatangazaga ko ahagaritse umuziki wa Secular nyuma yo kwakira agakiza. Yavuze ko ari inzira y’ubugingo yifuza gukomeza, asaba abakunzi be kumusengera no kumushyigikira mu rugendo rushya.

Alpha Rwirangira- Nubwo we atavuze ku mugaragaro ko asezeye burundu 'Secular', amaze imyaka myinshi ahanga indirimbo zifite insanganyamatsiko z’iyobokamana, bikagaragaza ko ari hafi cyane y’umuziki wa Gospel.

Izi mpinduka zigaragaza uburyo abahanzi bagenda bumva ko ubuhanzi atari ugushimisha abantu gusa, ahubwo ko bushobora kuba n’uburyo bwo kwegera Imana no kuyibwiriza abandi.

Sintex nawe yinjiriye muri uru rugendo yizeye ko umuziki we uzaba igikoresho cyo kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza imitima y’abarushye.

Umuziki wa 'Secular' cyangwa se “umuziki usanzwe” ufatwa nk’umuziki w’isi, naho Gospel igafatwa nk’umuziki w’ijuru, ishingira ahanini ku bikubiye mu butumwa butangwa, icyerekezo cyawo, n’uburyo ukoreshwamo.

Gospel: Iririmbwa igamije guhimbaza Imana, kwigisha ijambo ry’Imana, no kuyegurira abantu umutima. Ubutumwa bwayo buba buhanitse, bushishikariza abantu gukizwa, kwihana, no gukomeza kwizera. Ni umuziki wubakiye ku nyigisho z’ijuru.

Ifite intego yo gukorera Imana no kuzana abantu kuri Kristo, kandi benshi bayikora bayifata nk’igitambo cyangwa umuhamagaro. Ikinwa cyane mu nsengero, mu bikorwa by’iyobokamana, ku maradiyo na televiziyo zishingiye ku myemerere. Ifatwa nk’iyubaka ubugingo.

Secular: Ubusanzwe si umuziki mubi, ahubwo ni umuziki udafite aho uhuriye n’iyobokamana. Wakira insanganyamatsiko zitandukanye nk’urukundo, imibereho, ibyishimo, agahinda, politiki, n’ibindi. Ariko rimwe na rimwe ushobora gukangurira abantu imyitwarire mibi bitewe n’ubutumwa ubamo.

Ikorwa hagamijwe kwinezeza cyangwa gushimisha abantu, akenshi hakabamo no gushaka ubwamamare cyangwa inyungu z’amafaranga. Ikinwa mu tubyiniro, mu bitaramo by’imyidagaduro, ku maradiyo rusange n’ahandi hose abantu bishakira kwidagadura.

Mu myumvire ya benshi bemera Imana, cyane cyane Abakristo, umuziki wa Secular ufatwa nk’uko isi ishaka ko abantu babaho, ushyira imbere iby’inyama (iby’isi), naho Gospel ikibanda ku mwuka (iby’ijuru).

Bibiliya igaragaza ko hari ibintu bitandukanije “iby’isi” n’“iby’Imana”: “Mugire umutima ushaka ibyo mu ijuru aho kuba ibyo mu isi.” — Abakolosayi 3:2

“Ntihakagire uwo mukunda mu by’isi cyangwa mu byo mu isi: umukunda iby’isi aba atagifite urukundo rw’Imana.” — 1 Yohana 2:15

‘Gospel’ ifatwa nk’umuziki uhuza umuntu n’Imana, ukamufasha kwegera ijuru. Ni mu gihe ‘Secular’ yo ishobora kuba ifite ubutumwa bwiza, idahuza umuntu n’Imana, ahubwo ihuzwa n’iby’isi n’amarangamutima y’umuntu.

Umuziki wa Secular wose si mubi, ahubwo urangwa no kutubahiriza intego z’ijuru, iyo udakurikije amahame y’Imana. Gospel yo ifatwa nk’umuziki w’ijuru kubera ko itambutsa ubutumwa buva ku Mana, igamije kubaka umwuka w’umuntu no kumuyobora ku bugingo bw’iteka.

Bityo, iyo umuhanzi asezeye Secular akinjira muri Gospel, aba ahinduye icyerekezo n’intego z’umuziki we, agashyira imbere iby’ijuru aho gushyira imbere iby’isi. 

Sintex yatangaje ko yasezeye umuziki usanzwe ‘Secullar’ yinjira mu muziki wa ‘Gospel’ 


Sintex yavuze ko amaze igihe yakiriye agakiza, byatumye yiyemeza gukorera Imana mu mashyi n’umudiho 


Sintex yasobanuye ko azajya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘JESUS SET ME FREE’ YA SINTEX



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...