Sintex yabwiye InyaRwanda ko
yakiriye agakiza, agira ati “Napfanye na Kristo, nzukana na we. Ubu ndi
icyaremwe gishya.”
Ibi byerekana impinduka zikomeye mu
buzima bwe, aho yemeza ko yacitse ku by’isi n’ibirangaza, ubu akaba agiye guha
Imana umwanya wa mbere mu buzima bwe n’ubuhanzi bwe.
Uyu muhanzi yavuze ko yaretse
umuziki wa Secular, akiyegurira Imana. Yagize ati “Nzajya ndirimba imbabazi
zawe, umwuka wanjye uzabwira isi uko uri umunyambabazi, ufite imbaraga, wuje
gukiranuka. Uwizera izina ryawe ntazigera ashidikanya.”
Yanakoresheje amagambo yo muri
Bibiliya agira ati “Kuko Imana yakunze isi cyane, byatumye itanga umwana wayo
w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Kuko Imana itohereje Umwana wayo mu isi ngo ayicireho iteka, ahubwo ni uko isi
iboneramo agakiza. Umwizera ntacirwaho iteka, ariko utizera asanzwe
yaraciriweho iteka kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege.” — Yohana
3:16-18
Bamwe mu bahanzi benshi bagenda
bareka umuziki wa Secular bagahitamo gukora Gospel kubera impamvu zitandukanye
zirimo: Iyo umuntu ahuye n’Imana by’ukuri, ashobora kubona ko hari byinshi
yakoraga bidahuye n’ijambo ry’Imana, agahitamo inzira imuganisha ku gukiranuka.
Abahanzi bamwe bumva ko impano
bafite atari iyo kwinezeza cyangwa gushimisha isi, ahubwo ari iyo guhimbaza
Uwabaremye.
Hari abava muri ‘Secular’ kubera
ibigeragezo byinshi birimo ubusinzi, ubusambanyi, n’ubundi buzima butandukanye
n’indangagaciro zabo nshya.
Sintex yinjiriye mu nzira imaze
kugendwamo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda bamamaye mu muziki wa Secular ariko
bakaza guhindura icyerekezo.
Muri abo twavuga Meddy- Umuhanzi
w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakunzwe mu ndirimbo
nyinshi za Secular, ariko nyuma yo kwakira agakiza yinjira muri Gospel, aho
yagiye akora indirimbo zirimo Holy Spirit, , n’izindi.
Niyo Bosco aherutse gutungura benshi
ubwo yatangazaga ko ahagaritse umuziki wa Secular nyuma yo kwakira agakiza.
Yavuze ko ari inzira y’ubugingo yifuza gukomeza, asaba abakunzi be kumusengera
no kumushyigikira mu rugendo rushya.
Alpha Rwirangira- Nubwo we atavuze
ku mugaragaro ko asezeye burundu 'Secular', amaze imyaka myinshi ahanga indirimbo
zifite insanganyamatsiko z’iyobokamana, bikagaragaza ko ari hafi cyane
y’umuziki wa Gospel.
Izi mpinduka zigaragaza uburyo
abahanzi bagenda bumva ko ubuhanzi atari ugushimisha abantu gusa, ahubwo ko
bushobora kuba n’uburyo bwo kwegera Imana no kuyibwiriza abandi.
Sintex nawe yinjiriye muri uru
rugendo yizeye ko umuziki we uzaba igikoresho cyo kwamamaza ubutumwa bwiza no
gukomeza imitima y’abarushye.
Umuziki wa 'Secular' cyangwa se
“umuziki usanzwe” ufatwa nk’umuziki w’isi, naho Gospel igafatwa nk’umuziki
w’ijuru, ishingira ahanini ku bikubiye mu butumwa butangwa, icyerekezo cyawo,
n’uburyo ukoreshwamo.
Gospel: Iririmbwa igamije guhimbaza
Imana, kwigisha ijambo ry’Imana, no kuyegurira abantu umutima. Ubutumwa bwayo
buba buhanitse, bushishikariza abantu gukizwa, kwihana, no gukomeza kwizera. Ni
umuziki wubakiye ku nyigisho z’ijuru.
Ifite intego yo gukorera Imana no
kuzana abantu kuri Kristo, kandi benshi bayikora bayifata nk’igitambo cyangwa
umuhamagaro.
Secular: Ubusanzwe si umuziki mubi,
ahubwo ni umuziki udafite aho uhuriye n’iyobokamana. Wakira insanganyamatsiko
zitandukanye nk’urukundo, imibereho, ibyishimo, agahinda, politiki, n’ibindi.
Ariko rimwe na rimwe ushobora gukangurira abantu imyitwarire mibi bitewe n’ubutumwa
ubamo.
Ikorwa hagamijwe kwinezeza cyangwa
gushimisha abantu, akenshi hakabamo no gushaka ubwamamare cyangwa inyungu
z’amafaranga.
Mu myumvire ya benshi bemera Imana,
cyane cyane Abakristo, umuziki wa Secular ufatwa nk’uko isi ishaka ko abantu
babaho, ushyira imbere iby’inyama (iby’isi), naho Gospel ikibanda ku mwuka
(iby’ijuru).
Bibiliya igaragaza ko hari ibintu
bitandukanije “iby’isi” n’“iby’Imana”: “Mugire umutima ushaka ibyo mu ijuru aho
kuba ibyo mu isi.” — Abakolosayi 3:2
“Ntihakagire uwo mukunda mu by’isi
cyangwa mu byo mu isi: umukunda iby’isi aba atagifite urukundo rw’Imana.” — 1
Yohana 2:15
‘Gospel’ ifatwa nk’umuziki uhuza
umuntu n’Imana, ukamufasha kwegera ijuru. Ni mu gihe ‘Secular’ yo ishobora kuba
ifite ubutumwa bwiza, idahuza umuntu n’Imana, ahubwo ihuzwa n’iby’isi
n’amarangamutima y’umuntu.
Umuziki wa Secular wose si mubi,
ahubwo urangwa no kutubahiriza intego z’ijuru, iyo udakurikije amahame y’Imana.
Gospel yo ifatwa nk’umuziki w’ijuru kubera ko itambutsa ubutumwa buva ku Mana,
igamije kubaka umwuka w’umuntu no kumuyobora ku bugingo bw’iteka.
Bityo, iyo umuhanzi asezeye Secular
akinjira muri Gospel, aba ahinduye icyerekezo n’intego z’umuziki we, agashyira
imbere iby’ijuru aho gushyira imbere iby’isi.
Sintex yatangaje ko yasezeye umuziki
usanzwe ‘Secullar’ yinjira mu muziki wa ‘Gospel’
Sintex yavuze ko amaze igihe
yakiriye agakiza, byatumye yiyemeza gukorera Imana mu mashyi n’umudiho
Sintex yasobanuye ko azajya akora
indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘JESUS SET ME FREE’ YA SINTEX