Nyuma yo gushyira hanze indirimbo
ye nshya “Yesu Ndagukunda”, uyu muhanzi yahishuye ko ari mu rugendo rukomeye
rwo gutegura Album ye nshya yihariye izasohoka mu 2026, akavuga ko ari imwe mu
mishinga ikomeye ihanzwe amaso n’abamukurikirana.
Eric Reagan Ngabo avuga ko iyi
ndirimbo nshya ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe. Yemeza ko ari inkingi
y’indi mishinga irimo, irimo Album y’indirimbo zitandukanye, ziri gutunganywa
mu buryo bugezweho, byitezwe ko zizajya hanze mu mwaka utaha.
Yabwiye InyaRwanda ati: "Nyuma
yo gusohora iyi ndirimbo 'Yesu Ndagukunda' nkomeje urugendo rwo gutegura Album
yanjye yihariye. Ni Album izaba iriho indirimbo zinyuranye.”
Ni imishinga avuga ko ayitangiye
afite icyizere cyinshi nyuma y’uko umuziki we utangiye kugera kure kurusha uko
yabyitegaga. Ati “Navuga ko 2025 yabaye umwaka mwiza kandi udasanzwe mu rugendo
rwanjye rw’umuziki, kandi nizeye ko 2026 izaba umwaka udasanzwe mu rugendo
rwanjye rw’umuziki, nk’umwe mu bahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda muri
Finland.”
Mu bihamya bimwereka ko ari mu
nzira nziza, Eric Reagan Ngabo avuga ko mu minsi ishize yatunguwe no kubona
ubutumwa bwavuye ku mbuga zicuruza umuziki bwamumenyeshaga ko indirimbo ye “My
Lord” iri kumvwa cyane kurusha izindi ze zose yigeze gukora.
Ati “Bwari ubwa mbere kuva nakora
umuziki, mbonye banyandikira bambwira ko indirimbo iri gukundwa cyane.
Nabishimiye Imana rero.”
Ubu butumwa ngo bwamuhaye imbaraga
nshya zo gukomeza gukora byinshi mu rwego rwo kurushaho kugeza ku bantu
ubutumwa bw’Imana mu buryo bw’umuziki bugezweho, buhumuriza kandi buvuga ku
buzima bwa buri munsi.
Eric Reagan Ngabo avuga ko iyi
ndirimbo iri kurushaho gufata imitima y’abantu kubera ubutumwa bukomeye
buyirimo, n’uburyo yatekerejwe neza mu icurangwa n’imigambi yayo.
Abamukurikirana bavuga ko uyu
muhanzi ari mu nzira yo kuba umwe mu baririmba indirimbo zo kuramya bafite
umwihariko mu majwi, mu myandikire no mu buryo ashyiramo umutima n’ihumure mu
bihangano bye.
Amaze gukora indirimbo zitangiye
kumvikanira henshi, kandi akomeje urugendo rwo gutunganya Album ikomeye, 2026
ishobora kuba umwaka w’ihahiro mu muziki we. Ni umwaka we yitezemo byinshi, we
ndetse n’abakunzi be.
Indirimbo “Yesu Ndagukunda” amaze
gushyira hanze ni kimwe mu bihamya by’uko uyu muhanzi ari mu nzira yo kwihamya
mu ndirimbo zo kuramya n’ugukomeza kubaka izina rye mu ruhando rw’abahanzi
b’Imana.
Iyo urebye uko abivuga, icyizere
cye ku rwego rushya ari kugeraho gishingiye ku kuba ahagaze ku ntego imwe, gukoresha
impano ye mu guhimbaza Imana no kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro.

Umuhanzi Eric Reagan Ngabo avuga ko indirimbo ‘My Lord’ yamuhaye icyizere gishya mu rugendo rwe rwa muzika

Reagan Ngabo asobanura ko Album ye nshya izasohoka mu 2026 izaba iriho indirimbo zitandukanye zifite ubutumwa bukomeye

Reagan Ngabo yemeza ko indirimbo ze ziri kwakirwa neza kandi ko abamushyigikira ari bo bamwongerera imbaraga zo gukora byinshi

Eric Reagan Ngabo mu biro bye bya
muzika, aho akomeje gutunganya imishinga mishya azashyira hanze mu 2026
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘YESU NDAGUKUNDA’ YA ERIC NGABO REAGAN
