Nyuma ya ‘Yesu Ndagukunda’, Eric Reagan Ngabo yateguje Album nshya

Imyidagaduro - 09/12/2025 8:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma ya ‘Yesu Ndagukunda’, Eric Reagan Ngabo yateguje Album nshya

Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kuzamuka mu Rwanda, Eric Reagan Ngabo na we ari mu bahanzi bari kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “Yesu Ndagukunda”, uyu muhanzi yahishuye ko ari mu rugendo rukomeye rwo gutegura Album ye nshya yihariye izasohoka mu 2026, akavuga ko ari imwe mu mishinga ikomeye ihanzwe amaso n’abamukurikirana.

Eric Reagan Ngabo avuga ko iyi ndirimbo nshya ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe. Yemeza ko ari inkingi y’indi mishinga irimo, irimo Album y’indirimbo zitandukanye, ziri gutunganywa mu buryo bugezweho, byitezwe ko zizajya hanze mu mwaka utaha.

Yabwiye InyaRwanda ati: "Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo 'Yesu Ndagukunda' nkomeje urugendo rwo gutegura Album yanjye yihariye. Ni Album izaba iriho indirimbo zinyuranye.”

Ni imishinga avuga ko ayitangiye afite icyizere cyinshi nyuma y’uko umuziki we utangiye kugera kure kurusha uko yabyitegaga. Ati “Navuga ko 2025 yabaye umwaka mwiza kandi udasanzwe mu rugendo rwanjye rw’umuziki, kandi nizeye ko 2026 izaba umwaka udasanzwe mu rugendo rwanjye rw’umuziki, nk’umwe mu bahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda muri Finland.”

Mu bihamya bimwereka ko ari mu nzira nziza, Eric Reagan Ngabo avuga ko mu minsi ishize yatunguwe no kubona ubutumwa bwavuye ku mbuga zicuruza umuziki bwamumenyeshaga ko indirimbo ye “My Lord” iri kumvwa cyane kurusha izindi ze zose yigeze gukora.

Ati “Bwari ubwa mbere kuva nakora umuziki, mbonye banyandikira bambwira ko indirimbo iri gukundwa cyane. Nabishimiye Imana rero.”

Ubu butumwa ngo bwamuhaye imbaraga nshya zo gukomeza gukora byinshi mu rwego rwo kurushaho kugeza ku bantu ubutumwa bw’Imana mu buryo bw’umuziki bugezweho, buhumuriza kandi buvuga ku buzima bwa buri munsi.

Eric Reagan Ngabo avuga ko iyi ndirimbo iri kurushaho gufata imitima y’abantu kubera ubutumwa bukomeye buyirimo, n’uburyo yatekerejwe neza mu icurangwa n’imigambi yayo. Ati: “Nabonye ko ari ikindi kintu cyose. Kuko wumvise ubutumwa burimo, uburyo icuranze n’ibindi, ndetse n’abantu bagiye bayishima cyane.”

Abamukurikirana bavuga ko uyu muhanzi ari mu nzira yo kuba umwe mu baririmba indirimbo zo kuramya bafite umwihariko mu majwi, mu myandikire no mu buryo ashyiramo umutima n’ihumure mu bihangano bye.

Amaze gukora indirimbo zitangiye kumvikanira henshi, kandi akomeje urugendo rwo gutunganya Album ikomeye, 2026 ishobora kuba umwaka w’ihahiro mu muziki we. Ni umwaka we yitezemo byinshi, we ndetse n’abakunzi be.

Indirimbo “Yesu Ndagukunda” amaze gushyira hanze ni kimwe mu bihamya by’uko uyu muhanzi ari mu nzira yo kwihamya mu ndirimbo zo kuramya n’ugukomeza kubaka izina rye mu ruhando rw’abahanzi b’Imana.

Iyo urebye uko abivuga, icyizere cye ku rwego rushya ari kugeraho gishingiye ku kuba ahagaze ku ntego imwe, gukoresha impano ye mu guhimbaza Imana no kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro. Yagize ati: "Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo "Yesu Ndagukunda" nkomeje urugendo rwo gutegura Album yanjye yihariye. Ni Album izaba iriho indirimbo zinyuranye."


Umuhanzi Eric Reagan Ngabo avuga ko indirimbo ‘My Lord’ yamuhaye icyizere gishya mu rugendo rwe rwa muzika


Reagan Ngabo asobanura ko Album ye nshya izasohoka mu 2026 izaba iriho indirimbo zitandukanye zifite ubutumwa bukomeye

Reagan Ngabo yemeza ko indirimbo ze ziri kwakirwa neza kandi ko abamushyigikira ari bo bamwongerera imbaraga zo gukora byinshi


Eric Reagan Ngabo mu biro bye bya muzika, aho akomeje gutunganya imishinga mishya azashyira hanze mu 2026

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘YESU NDAGUKUNDA’ YA ERIC NGABO REAGAN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...