Mu kiganiro na InyaRwanda, Perezida wa Nyarugenge Worship Team, Ndayisenga Aaron, yabwiye abakunzi babo ko bari gutegura igitaramo gikomeye, kandi anabararikira kuzacyitabira.
Yagize ati: “Nk'uko ibitaramo byacu byabanje byaranzwe n'ubwisanzure, iki na cyo ni igitaramo kiraritswemo umuntu wese wifuza umwanya wo kwiyinjirira ahera h'ahera mu bwiza bw'Imana kuko Yesu yadukinguriye uwo muryango ubwo yatubambiwe. Dukomeje twizihiza Umucunguzi wacu Yesu dukesha kubaho. Twiteze ububyutse mu bakunzi b'umusaraba bose.
Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe "Hymnos 4" kizaba ku Cyumweru tariki 27 Mata 2025 kuva saa cyenda z'amanywa, kibere kuri ADEPR Nyarugenge, kandi kwinjira ni ubuntu.
Ni igitaramo cyatumiwemo Holy Nation Choir ya ADEPR Gatenga ikunzwe cyane binyuze mu buhanga bwayo mu kuririmba no kubwiriza ubutumwa bwiza mu bihangano byayo. Ni korari "igizwe n’abaririmbyi beza basizwe amavuta n'Imana' nk'uko byashimangiwe na Perezida wa Nyarugenge Worship Team.
Nyarugenge Worship Team, bararikiye abakunzi babo kuzitabira iki gitaramo, aho kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye, amakorari atandukanye, ndetse n’abandi batumirwa.
Aba baririmbyi b'i Nyarugenge bagize bati: “Hazaba kandi hari umushumba wacu Seguborore Henry, umukozi w'Imana uvuga ukuri kwinshi kw'Ijambo ry'Imana. Nta kabuza abafite inyota bazanywa bahembuke. Hari n'abandi batumirwa tubahishiye muzabona mu buryo bwa surprise [uruhisho].”
Ndayisenga Aaron yavuze ko kandi biteze kubona icyubahiro cy'Imana muri iki gitaramo cyabo, ati “twiteze kubona icyubahiro cy’Imana cyuzuye urusengero ubundi tukagendera kuri gahunda y'Ijuru kuko rije gukiza no gutanga umuti w'ibidashobokera abantu.”
Nyarugenge Worship Team yanateguje indirimbo nshya “Zaburi 100” izasohoka mu minsi ya vuba, bararikira abakunzi babo kuzayikurikirana, ndetse bakanayisangiza abandi kugira ngo babashe kumva ubutumwa buyigize.
Bati "Ubutumwa burimo ni ukurarika abantu bose batuye isi kuza imbere y'Uwiteka n'imitima inezerewe kugira ngo bayiramye, dore ko turi intama zo mu cyaneee cye ubwe yiragirira. Izasohoka mu minsi ya vuba cyane".
Amateka avunaguye ya Nyarugenge Worship Team
Mu mwaka wa 2009 ni bwo muri ADEPR Nyarugenge hashyizweho itsinda rishinzwe umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana ari ryo ryiswe “Worship Team”. Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bayobora abandi banyetorero mu kuramya no guhimbaza Imana hifashishijwe indirimbo. Kuri ubu umubare w'abarigize ugeze kuri 76.
Aba baririmbyi bavuga ko imizi yabo bayishoreye mu rukundo Imana ibakunda, arir wo nabo bakomoraho urwo bayikunda: “Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” Mariko 12:30-31
Bafite intumbero y’uko "itorero ryacu rya Nyarugenge ryaba itorero riramya Imana mu kuri no mu Mwuka. Nka Worship Team dufite uruhare rukomeye kugira ngo ibyo bigerweho. Gufasha itorero mu busabane n’Imana bisaba ko abaramyi ubwabo baba mu busabane buhoraho n’Imana, kandi bashyitse mu buryo bwose kugira ngo ibyo Imana ibujuje abe ari byo batanga, bitavuye mu nararibonye yabo bwite, inarijye cyangwa ahandi. "
Mu myaka 16 bamaze mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo, bamaze gukora indirimbo ebyiri. Bati "Indirimbo tumaze kwandika ntizabura kugera kuri 10 ariko ebyiri zonyine ni zo zabaye recorded (imwe gusa mu buryo bwa Audio-Video ari nayo igiye gushyirwa hanze mu bihe bya vuba. Ariko hari n'indi yo mu gitabo cy'indirimbo zo Gushimisha Imana twakoze record yayo (359 / Yesu aramfata). Izo ebyiri imwe yitwa "Nta cyambuza", iyindi ni "Zaburi 100" izajya hanze vuba".
Ibikorwa bamaze gukora bishimira ndetse n'imihigo bafite mu myaka iri imbere
Perezida wa Nyarugenge Worship Team, Ndayisenga Aaron, yagaragarije inyaRwanda ibyo bishimira bagezeho mu ivugabutumwa ndetse n'imigambi bafite. Aragira ati: "Ibyo twishimira tugenda tugeraho ni ukubona mu Itorero ryacu hagenda habaho gukorera hamwe muri uyu mujyo wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo n'uburyo bwose bwo gusenga. Mu mishinga dufite twifuza kugeraho ni:
-Kugira itsinda rigizwe n'abaramyi bavutse ubwa kabiri, buzuye Umwuka w’Imana, bashikamye kandi bakura kugeza ku gakiza, badateraganwa n’imiraba iyo ari yo yose n’inyigisho z’ubuyobe. (1 Petero 2:2). Ari nayo mpamvu guhera mu mwaka wa 2014, mu nkingi tugenderaho harimo 'Bible Studies' mu buryo buhoraho.
-Kwiga kugira ngo tugerageze kunoza imiririmbire n'imyandikire tutibagiwe n'imicurangire kuko twamenye ko Imana yacu ikwiriye gutambirwa ibitambo bizima. (Zaburi 33:1-3). Ni muri urwo rwego dufite icyifuzo cyo kuzajya dukora ibitaramo bya Audio-Video Recording. Aha tugira amahugurwa na Music Class.
-Kubaka umuramyi w'icyitegererezo mu mibereho ye bwite n'imibanire atizirikana ubwe, utarwanira imigisha ahubwo ugeze ku rwego rwo guhinduka umugisha we ubwe. Hari gutegurwa amahugurwa yo kwiteza imbere no kudategekwa n'ibyo umuntu agezeho mu by'ubu buzima".
Nyarugenge Worship Team bagiye gukora igitaramo gikomeye
Igitaramo cya Nyarugenge Worship Team kizabera kuri ADEPR Nyarugenge kuri iki Cyumweru