Philemon Byiringiro ni
umugabo ukijijwe, akaba ari umukristo wo mu itorero rya ADEPR SGEM Gikondo,
n’umuririmbyi muri korali yaho yitwa Naioth.
Nyuma, Philemon yaje
guhishurirwa ko Imana yamuhaye impano yo kwandika indirimbo kandi zigafasha
abantu. Ni mu gihe kuririmba ku giti cye yabitangiye mu mwaka ushize, aho ku
itariki 28 Ugushyingo 2024 ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa
‘Unyigishe.’
Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025, ni bwo uyu muramyi yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye
ya gatatu yise 'Bugufi bwawe.' Inganzo y’iyi ndirimbo yakomotse muri Bibiliya, aho avuga ko yamujemo nyuma yo kumva ko hari urwego akwiye kuvaho akagera ku rundi mu bijyanye no kurushaho kumenya Yesu no kumuhishurirwa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Philemon yavuze ko yandika iyi ndirimbo, yifuzaga ko 'abazayumva bafatanya nange kugira icyifuzo cyo guhishurirwa Yesu kurushaho. Muri we harimo imbaraga zibeshaho hano mu Isi ndetse no mu gihe kizaza.
Kumenya neza Yesu by'ukuri bifite inyungu nyinshi harimo kumenya Imana, kumenya ubutunzi Imana yahishiye abera mu ijuru ndetse n'ibindi byinshi nk'uko tubisoma mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso igice cya mbere umurongo wa 15 kugeza kuri 22. Nkakangurira abantu kuba bugufi bwe kuko ariho hari imigisha yose yo mu Bumana."
Yakomeje avuga ko gukora iyi ndirimbo kugira ngo abantu bashobore kuyibona imeze neza, byamusabye gusenga, igihe, abantu bemeye kumuha igihe cyabo, amafranga, n'ibindi byinshi, 'ariko Imana yaciye inzira byose bigerwaho ubu iri hanze.'
Yavuze ko 'nk'undi muhanzi wese ugitangira akenshi burya abamukurikira baba bakiri umubare muke ariko hamwe no gufashwa n'Imana ikoresheje abantu batandukanye harimo n'itangazamakuru, nizera ko igihe kizagera ibihangano byange bikajya bigera ku mubare munini uruta uwo mfite ubungubu.'
Philemon avuga ko mu rugendo rwe rwa muzika, akomezwa n'uko Imana imushyigikiye, akanakomezwa n'uko buri gihangano cyose Imana imuhaye hari uwo iba yamutumyeho kuko ajya yakira n'ubuhamya bwa benshi babimuhamiriza.
Nyuma y'iyi ndirimbo, arateganya gukomeza gusohora izindi ndirimbo ari gutunganya ndetse no kwitabira ibitaramo binyuranye yagiye atumirwamo. Arasaba kandi abantu bose kumushyigikira mu masengesho, bamuha ibitekerezo birushaho kwagura umuziki we, ndetse bagasangiza benshi indirimbo ze zinyura ku mbuga zitandukanye z’umuziki, kugirango ubutumwa bwa Yesu Kristo bugere kure kurushaho.
Umuramyi Philemon Byiringiro yashyize hanze indirimbo ya gatatu ihamagarira kumenya Yesu kurushaho
Afite imishinga myinshi muri uyu mwaka, yose igamije kwagura ubwami bw'Imana
Nyura hano urebe indirimbo nshya Philemon Byiringiro yise 'Bugufi bwawe'