Nyamirambo: Habonetse Umurambo w'umwana w'umukobwa w'imyaka 2 wishwe bamushyira mu gisenge cy'inzu

Utuntu nutundi - 22/07/2014 11:07 AM
Share:
Nyamirambo: Habonetse Umurambo w'umwana w'umukobwa w'imyaka 2 wishwe bamushyira mu gisenge cy'inzu

Mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo, mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2014, mu gisenge (plafond) cy’inzu ya Rugengandinzi Richard habonetse umurambo wa Igihozo Esther w’imyaka 2 n’amezi atatu, wari umaze iminsi 5 yaraburiwe irengero.

Uwingabire Yvonne, umubyeyi wa Igihozo, akaba n'umuturanyi wa Rugengandinzi, yadutangarije ko yabuze umwana we kuwa kane tariki ya 17 Nyakanga, bahita bamenyesha Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Amaraso

Aha ni ho hajojoberaga ibiva mu mubiri wa Igihozo wari wamaze kwangirika

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri, ni bwo ngo bahamagawe  n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bababwira ko umurambo w’umwana wa bo wabonetse.

Uwingabire

Uwingabire Yvonne umubyeyi wa Igihozo avuga ko bamubuze kuwa kane saa yine z'amanywa

Umuhoza Aimee umufasha wa Rugengandinzi, yasobanuye ko uwo mwana bari bamuzi, ko ariko batazi uburyo yishwe n’uburyo yageze mu gisenge cy’inzu ya bo, dore ko ngo ari umugabo, umugore n’abana bari bamaze iminsi badahari.

Umuhoza yagize ati: “Jyewe nari naragiye kwa Mama mu Rugunga, umugabo wanjye n’abana bo baragiye ku Gisenyi. Umugabo n’abana baje ku cyumweru ninjoro, ejo mu gitondo abana baramuka bavuga ko bumva mu nzu hanuka, bashakisha ikihanuka barakibura. Uyu munsi mu gitondo, umugabo wanjye yabyutse abona amaraso ajojoba ava mu gisenge, ahita ahamagara abayobozi.”

Umuhoza

Umuhoza umufasha wa Rugengandinzi avuga ko bari bamaze iminsi bataba mu rugo rwa bo

Umuhoza abajijwe uburyo akeka uwo mwana yaba yarishwemo n’uburyo yageze mu gisenge, yavuze ko  bajya kugenda, urugo bari bararusigiye umukozi witwa Nirere wari umaze icyumweru kimwe bamuhaye akazi, ariko ngo bagarutse basanga yaragiye, asize ibintu bye byose ndetse na telefoni ye igendanwa.

Inzu

Inzu n'imodoka bya Rugengandinzi usanzwe akora umwuga wo gusudira, ngo akaba nta kibazo na kimwe ajya agirana n'abaturanyi, ahubwo ngo ni umuntu uzi kubana neza n'abantu

N’ubwo wari wangiritse, Umurambo wa Igihozo wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane uburyo yishwemo.

Kugeza ub u ntiharamenyekana irengero rya Nirere wari umukozi wo kwa Rugengandinzi, ariko Polisi yahise itangira iperereza ihereye kuri uyu nyiri urugo n’umufasha we.

Igihozo Esther yari umwana wa kabiri Uwingabire Yvonne usanzwe yicururiza imyenda, abyaranye n'umugabo we ukora umwuga w'ubwubatsi (umufundi), imfura ya bo ikaba ifite imyaka 8 y'amavuko.


Yanditswe 22/07/2014 11:07 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...