Nyagatare: Ababyeyi barashimira Perezida Kagame ku bw'inzu nziza bubakiwe yo kubyariramo

Amakuru ku Rwanda - 18/11/2025 7:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyagatare: Ababyeyi barashimira Perezida Kagame ku bw'inzu nziza bubakiwe yo kubyariramo

Ababyeyi bagana Ikigo nderabuzima cya Bugaragara giherereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko kuba hari inzu yo kubyariramo yuzuye yaje ije gukuraho imbogamizi bahuraga nazo.

Nzamukosha Emma, wo Mudugudu wa Muyange, Akagari ka Rwimiyaga yagize ati: "Mbere aho twabyariraga ntabwo habaga hisanzuye kuko hari hato cyane, ariko ubu tubyara neza urabona ko hameze neza. Nukuri turashima abayobozi batekereje kutwubakira inzu yo kubyariramo imeze neza gutya, turashimira kandi Nyakubahwa Paul Kagame rwose yadukoreye neza cyane".

Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Bugaragara, Ntungane Habyarimana Moses yemeza ko inzu yo kubyariramo bari basanzwe bafite yari nto, bityo ko inyubako yubatswe yaje gukemura ikibazo cy'ubucucike bwabagamo.

Nk'uko biri ku rukuta rwa X rw'Akarere ka Nyagatare, Ntungane Habyarimana Moses yagize ati: "Mu by'ukuri iyi nzu twayakiriye neza kuko twagiraga ubucucike ukabona ko bibangamiye ababyeyi baje batugana, none rero urabona ko dufite ahantu hanini ababyeyi baje batugana baba bisanzuye ntakibazo gihari".

Uretse kuba ababyeyi barabonye inzu yo kubyariramo yagutse, hari na serivisi ziyongereye zitangirwa muri iyi nzu zirimo na serivisi ya Ekogarafi ituma abaganga babasha kumenya ubuzima bw'umwana uri mu nda, mbere iyi serivisi yatangirwaga ku bitaro by'Akarere gusa, kuba iri gutangirwa muri iki kigo nderabuzima byafashije ababyeyi kubona serivisi nziza.

Kuri ubu Akarere ka Nyagatare gafite ibitaro bibiri, ibigo Nderabuzima 20 ndetse n’amavuriro y’ibanze 86. Muri aya mavuriro y’ibanze harimo ayongerewe ubushobozi atanga serivisi zirimo kwita ku babyeyi batwite, kuvura amenyo, amaso n'izindi. Ibi byose byatumye abaturage babona serivisi nziza z'ubuzima kandi badakoze ingendo ndende.

Uretse kuba ababyeyi barabonye inzu yo kubyariramo yagutse, hari na serivisi ziyongereye zitangirwa muri iyi nzu zirimo na serivisi ya Ekogarafi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...