Ubwo Ntwari Fiacre yari akigera muri Kaizer Chiefs mu mwaka ushize w’imikino yabonye umwanya wo kubanza mu kibuga gusa nyuma y'iminsi micye ahita awutakaza biyanye n'uko yashinjwaga gutsindisha ikipe kugeza ubwo atangiye no kubura mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino.
Ibi nibyo byatumye uyu mukinnyi ari mu biganiro n’iyi kipe kugira ngo atandukane nayo ndetse mu minsi yashize yerekanye ibimenyetso ko ahubwo bishoboka ko yamaze gutandukana nayo.
Kuri ubu hari Amakuru avuga ko ikipe ya Yanga SC yamaze kubaza muri Kaizer Chiefs uko ibya Ntwari Fiacre bimeze kugira ngo ibe yamugura cyangwa ibe yamutizwa.
Uyu munyezamu yageze muri iyi kipe ifite abafana benshi muri Afurika y’Epfo mu mpeshyi y'umwaka ushize atanzweho arenga miliyoni 400 z'Amanyarwanda avuye muri TS Galaxy nayo muri Afurika y'Epfo.
Ntwari Fiacre kandi avugwa mu kwerekeza mu makipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bufaransa. Uyu munyezamu yatangiye gukina ruhago ahereye muri APR FC nyuma yerekeza muri Marine FC. Yaje kuyivamo yerekeza muri AS Kigali yavuyemo muri 2023 yerekeza muri TS Galaxy.
Ntwari Fiacre ashobora kwerekeza muri Yanga SC