Muri
aka karere, abagore bakiri bato ni bo bari mu kaga cyane kubera ubusumbane
bushingiye ku mitegekere y’imibereho, imbogamizi mu kubona serivisi z’ubuvuzi
n’ibyago bifitanye isano n’imiterere y’umubiri wabo.
Nubwo
uburyo busanzwe bwo kwirinda VIH/SIDA, bwa PrEP
(Pre-Exposure Prophylaxis), bwagaragaje ko bukora neza, benshi mu rubyiruko
bibagora gukurikiza amabwiriza buri munsi. Ubu, hari urundi rukingo rushya
rutangwa inshuro ebyiri mu mwaka ruzwi nka lenacapavir, rushobora gutanga igisubizo kirambye kandi
cyoroshye gukurikiza.
Ubushakashatsi
bukomeye ku mikorere y’uru rukingo bwatangajwe ku wa 17 Nyakanga 2025, mu nama
mpuzamahanga yiga kuri SIDA (IAS Conference on HIV Science) yabereye i Kigali.
Dore
ibintu 10 by’ingenzi ukwiriye kumenya kuri lenacapavir:
1. Rutangwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka
Lenacapavir ni urukingo rushya rwa SIDA rutangwa
inshuro imwe mu mezi atandatu. Uru rukingo rugenewe abantu bari mu byago byo
kwandura VIH, rukanatanga amahirwe yo kurushaho gukurikiza gahunda yo kwirinda,
ugereranyije na PrEP isaba gufata ibinini buri munsi.
2. Nta wanduye mu bagore bakiri bato barukoresheje
Mu bushakashatsi bwo ku rwego rwa III bwiswe 'PURPOSE 1' bwakorewe muri Afurika
y’Epfo na Uganda, bwitabiriwe n'abasaga 5,300, benshi muri bo bari abakobwa n’abagore
bafite imyaka hagati ya 16 na 25. Muri abo bose bahawe lenacapavir, nta n’umwe
wanduye VIH.
3. Biroroshye kurufata ntihagire ubimenya
Abitabiriye ubushakashatsi bavuze ko bahisemo
urushinge aho guhora bafata ibinini buri munsi, kuko biborohera kubihisha
imiryango n’abakunzi babo.
4. N’abagore batwite bagize uruhare mu bushakashatsi
Abagore basaga 500 batwite n'abonsa na bo bari mu
cyiciro cy’ubushakashatsi. Ibi byatumye abashakashatsi basuzuma niba urukingo rufite
umutekano no mu gihe cy’ububyeyi.
Dr. Lillian Brown wa Gilead Sciences yagize ati:
“Kwirinda SIDA mu bagore batwite cyangwa bonsa ni ingenzi cyane, kandi
lenacapavir yagaragaje umutekano.”
5. Rwagaragaje umutekano no mu yandi matsinda
Ubushakashatsi bwa PURPOSE 2 bwakorewe muri Amerika y’Epfo, Afurika y’Epfo
n’Amerika bwitabiriwe n’ababana bahuje ibitsina, abagore bafite igitsina gabo
n’abandi bafite imyirondoro itandukanye, Lenacapavir yerekana ko yizewe.
6. Ingaruka zoroheje
Uru rukingo rugaragaza ingaruka nke cyane. Izakunze kugaragara ni uburibwe cyangwa kubyimba aho urushinge rwatewe. Nta
ngaruka zikomeye zigeze ziboneka.
7. Ntirukoreshwa na bose
Abantu bafata imiti ya virusi y’igituntu (TB) irimo
rifampicin ntibashobora gukoresha lenacapavir.
8. Hari izindi nkingo ziri mu nzira
Abashakashatsi bari gutegura izindi nkingo
zikomatanya lenacapavir n’indi miti nka islatravir, zizajya zitangwa buri mezi ane. Ibi bizatanga amahitamo menshi kandi byorohereza
benshi mu buryo bw’imibereho yabo.
9. Ubushakashatsi bwitabiriwe n’abaturage
Iyi gahunda yakozwe habayeho ubufatanye bukomeye n’urubyiruko,
abaganga n’abahagarariye abaturage bo mu duce twakorewemo ubushakashatsi. Ibi
byatumye abaturage bagira icyizere, bizamura umubare w’abemeye
kuyitabira.
10. Igikorwa cyo gukwirakwiza uru rukingo cyaratangiye
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima
(OMS) ryamaze gutangaza ko lenacapavir igiye kujya mu byifashishwa mu kwirinda
VIH/SIDA. Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko “nubwo urukingo rwa SIDA
nyirizina rutaraboneka, lenacapavir ari intambwe ikomeye.”
Kompanyi ya Gilead
Sciences, ikora iyi miti, yavuze ko izafasha mu kuyigeza ku bantu bose,
ndetse ikanafasha mu kuyitunganya mu buryo rusange. Biteganyijwe ko lenacapavir
izatangira gutangwa muri gahunda za leta muri Afurika y’Epfo na Uganda bitarenze mu mpera za 2025.