Ntimuzemerere uwo ari we wese ubabibamo urwango, ivangura n'amacakubiri - Minisitiri Bizimana abwira urubyiruko

Amakuru ku Rwanda - 25/04/2025 4:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Ntimuzemerere uwo ari we wese ubabibamo urwango, ivangura n'amacakubiri - Minisitiri Bizimana abwira urubyiruko

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yahaye impanuro urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, abasaba kutemerere uwo ari we wese ubabibamo urwango, ivangura n'amacakubiri.

Iki gikorwa cyabereye ku Intare Conference Arena, aho urubyiruko rurenga 2,000 rwaturutse mu gihugu hose bitabiriye iri huriro ry’Urubyiruko Igihango cy’Urungano; ribaye ku nshuro ya 12. Ni ikiganiro gifasha urubyiruko gukomeza icyerekezo cyo kubaka u Rwanda, kurinda ibyagezweho, no gukomeza guteza imbere Igihugu bazirikana ahabi rwavuye.

Intego y’iki kiganiro ni ugufasha urubyiruko kubona no kumva neza amahirwe abavutse nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite yo kuba baravukiye kandi bagakurira mu Rwanda rutavangura.

Minisitiri Bizimana yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kwiga amateka no gusobanukirwa n’icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza hateguwe hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze kandi ko ari ngombwa kuganira ku ngaruka zayo no kwiyibutsa umukoro Abanyarwanda bafite wo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagaragaje uburemere bw’uko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi, ndetse agaragaza ibimenyetso by’ikoreshwa ry’urubyiruko mu rwango, irondabwoko na Jenoside. Yagize ati: “Ibimenyetso by'ikoreshwa ry'urubyiruko mu rwango, irondabwoko na Jenoside birabereka uburemere bw'uburyo u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi, urubyiruko rugakoreshwa mu kugirira nabi abandi, kugeza kuri karundura ya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yakomeje avuga ko kandi ibi byose "byateguwe kandi biyoborwa na Leta ya Kayibanda na Habyarimana, ndetse bamwe mu bihaye Imana nka Padiri Léon Naveau na Musenyeri André Perraudin barabiyobora, abarimu n'abayobozi b'amashuri babijyamo baroga urubyiruko.”

Minisitiri Bizimana avuga ko urubyiruko rugomba kwishimira no gukomera ku kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe ndetse Abanyarwanda bakaba babayeho mu gihugu kitavangura abana bacyo.

Yagize ati “Ikiruta byose ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, tukaba turi mu Rwanda rwa twese, rutavangura abana barwo. Ni ikintu cy'ingirakamaro urubyiruko mugomba kwishimira no gukomeraho. Ntimuzemerere uwo ari we wese ubabibamo urwango, ivangura, amacakubiri, kurwanya ubuyobozi n'ingengabitekerezo ya jenoside.”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...