Ntidushobora gukunda Imana by’ukuri tudakunda bagenzi bacu – Papa Leo XVI ku itegeko risumba ayandi

Iyobokamana - 25/10/2026 8:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Ntidushobora gukunda Imana by’ukuri tudakunda bagenzi bacu – Papa Leo XVI ku itegeko risumba ayandi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasabye abakirisitu kugaragaza urukundo bakunda Imana binyuze mu gukunda bagenzi babo, avuga ko urukundo ari rwo shingiro ry’ukwemera nyakuri kandi rukwiye kurenga amagambo rukagaragarira mu bikorwa.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu isengesho rya Angelus ryitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani, aho yagarutse ku Ivanjili yo kuri uyu munsi, ivuga ku itegeko rikomeye kurusha ayandi.

Papa Leo XIV yasobanuye ko umuntu adashobora kuvuga ko akunda Imana by’ukuri mu gihe urwo rukundo rutamufasha gukunda abandi no kubitaho. Ati: “Ntidushobora gukunda Imana by’ukuri mu gihe urwo rukundo rutuzura rukatemba rukagera no ku bavandimwe bacu.”

Gukunda Imana bisaba kugirana na yo ubucuti bwihariye

Nk’uko byatangajwe n;ikinyamakuru Vatican News, mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagarutse ku kibazo umwigishamategeko yabajije Yezu Kristu, ashaka kumenya itegeko rikomeye kurusha ayandi yose.

Yezu yamushubije ko itegeko rya mbere ari ugukunda Nyagasani Imana n’umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ndetse no gukunda mugenzi wawe n’uko wikunda.

Papa Leo yasobanuye ko ayo magambo agaragaza ko urukundo rugomba kuba ku isonga mu mubano umuntu agirana n’Imana.

Yavuze ko kwemera gusa ko Imana ibaho, ko ari imwe kandi ko ishobora byose bidahagije, kuko Imana ishaka kugirana n’umuntu ubucuti bwimbitse kandi bwihariye. 

Ati: “Nyagasani ashaka kugirana natwe umubano wihariye: Imana imwe y’ukuri ishaka kuba Imana yacu.”

Papa yakomeje avuga ko urukundo rutagomba gufatwa nk’inshingano umuntu ahatirwa gukora, kuko umuntu adashobora gutegekwa gukunda nk’aho ari itegeko risanzwe.

Ahubwo, urukundo nyakuri ruva mu kumenya no kwakira urukundo Imana ikunda abantu, rukabatera kuyikunda n’umutima wabo wose.

Yashimangiye ko gukunda Imana bisaba ko umuntu ayegurira umutima we, ubugingo bwe n’ubwenge bwe, aho kugarukira ku magambo cyangwa ku bikorwa byo hanze gusa.

Gukunda mugenzi wawe ni kimwe mu bimenyetso by’urukundo rw’Imana

Papa Leo XIV yanagarutse ku itegeko rya kabiri Yezu yashyize imbere, rigira riti: “Uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

Yasobanuye ko ayo mategeko yombi afitanye isano ikomeye, kuko umuntu ugirana umubano mwiza n’Imana yiga kubona abandi mu buryo Kristu ababona.

Yavuze ko urukundo rw’Imana rukwiye gufasha abantu gutsinda ubwikunde, bakamenya ko ubuzima bwabo bugomba no kugirira abandi akamaro.

Yasobanuye ko iyo umuntu yakiriye urukundo rw’Imana, n’urukundo yikunda rushobora guhinduka uburyo bwo kwitangira abandi, aho kwibanda ku nyungu ze gusa.

Yagize ati: “Muri ubwo buryo, ubwikunde buratsindwa, ndetse no kwikunda ubwabyo bigahinduka urukundo rwitangira abandi; ubuzima bwacu bukerekeza ku bandi, bukaba impano kuri bo.”

Ibi bisobanuye ko urukundo abakirisitu basabwa atari urugaragarira mu masengesho gusa, ahubwo rukwiye no kugaragarira mu gufasha abatishoboye, kwita ku bababaye, kubabarira, kubaha abandi no kubana na bo mu mahoro.

Papa yibukije ko urukundo ari rwo shingiro ry’ukwemera

Mu gukomeza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yifashishije inyigisho za Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, uzwiho gushimangira uruhare rw’urukundo mu buzima no mu butumwa bwa Kiliziya.

Yagaragaje ko urukundo ari rwo rutuma Kiliziya ikomeza ubutumwa bwayo, kuko ari rwo ruyobora abayigize mu kwamamaza Ivanjili no gukorera abandi.

Papa yabwiye abakirisitu ko iyo urukundo rubuze, ukwemera kuba kwatakaje igisobanuro cyakwo, ibikorwa byiza bikaba ibikorwa byo gukurikiza amategeko gusa, naho ibyiringiro bikabura umusingi ukomeye.

Yongeyeho ko gukunda Imana no gukunda abandi bidashobora gutandukanywa, kuko urukundo rw’umuntu kuri mugenzi we rukomoka ku rukundo Imana imukunda.

Ati: “Ntidushobora gukunda mugenzi wacu by’ukuri tutamukunda nk’abana b’Umubyeyi umwe, wadukunze mbere mu Mwana we Yezu.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye abakirisitu gusaba Imana kubaha umutima mushya, ushobora kwakira no gushyira mu bikorwa itegeko rikomeye ryo gukunda Imana no gukunda bagenzi babo.

Yagaragaje ko urukundo ari rwo rukwiye kuyobora imibanire y’abantu, rukabafasha kubana neza, kwitangira abandi no kugaragaza mu bikorwa urukundo bavuga ko bakunda Imana.

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yibukije abakirisitu ko gukunda Imana by’ukuri bitagarukira mu magambo cyangwa mu masengesho, ahubwo ko kugariza bangenzi bacu urukundo ari kimwe mu bimenyetso by’ingenzi by’ukwemera gushyitse.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...