Ubushakashatsi bwakozwe
n'ikigo CBRE Research bwagaragaje ibihugu bifite abaturage bize cyane, hibandwa ku
mubare n'igipimo cy’abafite impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa izisumbuyeho.
Ibi bipimo byafatiwe ku bantu bari mu kigero cy’imyaka 25–64, hakoreshejwe imibare ya vuba
cyane ya 2023.
Ireland iri ku isonga
Igihugu cya Ireland ni
cyo kiyoboye urutonde ku Isi mu kugira abaturage bize cyane, aho 52.4% by’abari
mu kigero cy’imyaka 25–64 bafite impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa
izisumbuyeho. Iyi ni impuzandengo ishimangira uburyo uburezi muri Ireland
bwateye imbere ku rwego rwo hejuru.
Ku mwanya wa kabiri haza
igihugu cy'Ubusuwisi (Switzerland) gifite 46% by’abaturage bize, naho Singapore
ikaza ku mwanya wa gatatu n’abaturage bize babarirwa ku kigero cya 45%.
Ibindi bihugu by’i Burayi
nk'u Bubiligi (44.1%), Ubwami bw’u Bwongereza (43.6%), Ubuholandi (42%) na
Suwede (39.6%) nabyo biri mu 10 bya mbere ku Isi.
Leta Zunze Ubumwe za
Amerika nubwo zifite igipimo cya 40.3%, ni cyo gihugu gifite umubare munini mu mibare
rusange, aho abaturage barenga miliyoni 78.2 bafite impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa
izisumbuyeho. Australia nayo ifite abaturage miliyoni 6.9 bize (39.8%), naho
Israel ifite miliyoni 2.2 (39.7%).
Ibihugu bikiri mu nzira
y’amajyambere biracyari inyuma
Nubwo ibihugu byateye
imbere biri imbere mu rwego rw’uburezi, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere
nk’ibyo muri Amerika y’Epfo biracyari inyuma. Chile, Costa Rica, Brazil na
Colombia bifite abaturage bize kaminuza bari hagati ya 19% na 23% by’abari mu
kigero cy’imyaka 25–64.
Ibihugu bifite abaturage
benshi kurusha ibindi ku Isi, ari byo Ubuhinde na China, bifite igipimo kiri
hasi cyane cy’abafite impamyabumenyi ya kaminuza. Ariko kubera umubare munini
w’abaturage, bifite benshi bafite izi mpamyabumenyi mu mubare wose, nubwo
igipimo rusange ari gito.
Uburezi nk’urufunguzo
rw’iterambere
Ubushakashatsi bwerekana
isano ikomeye hagati y’icyiciro cy’uburezi n’ubukungu bw’igihugu. Iyo abaturage
benshi bize, igihugu kiba gifite amahirwe menshi yo guteza imbere ubukungu,
kongera umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), no guteza imbere ikoranabuhanga
n’imibereho myiza.
Ni yo mpamvu ibihugu
bikiri mu nzira y’amajyambere n'ibikennye bikomeje gushyira imbaraga mu kongera amahirwe yo
kwiga kaminuza, kugira ngo n’abaturage babyo babashe guhangana ku isoko
ry’umurimo, bityo bigire uruhare mu iterambere rirambye.