Ntacyo muri Afurika kirimo! Ibihugu bifite abaturage bize kurusha ibindi ku Isi mu 2025

Uburezi - 28/05/2025 9:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntacyo muri Afurika kirimo! Ibihugu bifite abaturage bize kurusha ibindi ku Isi mu 2025

Ubukungu bw’igihugu bukunze kugendana n’icyiciro cy’uburezi abaturage bacyo bagezeho, cyane cyane abari mu kigero cy’imyaka 25 kugeza kuri 64. Abaturage bize cyane bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu binyuze mu musaruro mwinshi, guhanga udushya, no kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo CBRE Research bwagaragaje ibihugu bifite abaturage bize cyane, hibandwa ku mubare n'igipimo cy’abafite impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa izisumbuyeho. Ibi bipimo byafatiwe ku bantu bari mu kigero cy’imyaka 25–64, hakoreshejwe imibare ya vuba cyane ya 2023.

Ireland iri ku isonga

Igihugu cya Ireland ni cyo kiyoboye urutonde ku Isi mu kugira abaturage bize cyane, aho 52.4% by’abari mu kigero cy’imyaka 25–64 bafite impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa izisumbuyeho. Iyi ni impuzandengo ishimangira uburyo uburezi muri Ireland bwateye imbere ku rwego rwo hejuru.

Ku mwanya wa kabiri haza igihugu cy'Ubusuwisi (Switzerland) gifite 46% by’abaturage bize, naho Singapore ikaza ku mwanya wa gatatu n’abaturage bize babarirwa ku kigero cya 45%.

Ibindi bihugu by’i Burayi nk'u Bubiligi (44.1%), Ubwami bw’u Bwongereza (43.6%), Ubuholandi (42%) na Suwede (39.6%) nabyo biri mu 10 bya mbere ku Isi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo zifite igipimo cya 40.3%, ni cyo gihugu gifite umubare munini mu mibare rusange, aho abaturage barenga miliyoni 78.2 bafite impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa izisumbuyeho. Australia nayo ifite abaturage miliyoni 6.9 bize (39.8%), naho Israel ifite miliyoni 2.2 (39.7%).

Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biracyari inyuma

Nubwo ibihugu byateye imbere biri imbere mu rwego rw’uburezi, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’ibyo muri Amerika y’Epfo biracyari inyuma. Chile, Costa Rica, Brazil na Colombia bifite abaturage bize kaminuza bari hagati ya 19% na 23% by’abari mu kigero cy’imyaka 25–64.

Ibihugu bifite abaturage benshi kurusha ibindi ku Isi, ari byo Ubuhinde na China, bifite igipimo kiri hasi cyane cy’abafite impamyabumenyi ya kaminuza. Ariko kubera umubare munini w’abaturage, bifite benshi bafite izi mpamyabumenyi mu mubare wose, nubwo igipimo rusange ari gito.

Uburezi nk’urufunguzo rw’iterambere

Ubushakashatsi bwerekana isano ikomeye hagati y’icyiciro cy’uburezi n’ubukungu bw’igihugu. Iyo abaturage benshi bize, igihugu kiba gifite amahirwe menshi yo guteza imbere ubukungu, kongera umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), no guteza imbere ikoranabuhanga n’imibereho myiza.

Ni yo mpamvu ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n'ibikennye bikomeje gushyira imbaraga mu kongera amahirwe yo kwiga kaminuza, kugira ngo n’abaturage babyo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo, bityo bigire uruhare mu iterambere rirambye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...