Abana n’urubyiruko bari mu bakoresha cyane telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, ariko hari ababyeyi bakibaza igihe gikwiye cyo guha umwana telefoni cyangwa kumwemerera kuyikoresha.
Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga birenze urugero bishobora gutuma abana barikunda bikabije ndetse bikagira n’ingaruka ku mibereho yabo yo mu mutwe.
Dr. Uwihoreye Chaste, inzobere mu mitekerereze ya muntu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye Televiziyo Rwanda ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu kugenzura uburyo abana babo bakoresha ikoranabuhanga.
Ati: “Ikoranabuhanga ni igikoresho cyiza, ariko bakwiye kwigisha urubyiruko kumenya uko bakoresha ikoranabuhanga, uko bakoresha telefoni, bakamenya ibibaho n’ibindi. Mbese tukabaha amakuru.”
Avuga ko abana bato bakwiye guhabwa igihe gito bamara bakoresha ikoranabuhanga, kugira ngo babone umwanya uhagije wo kuganira n’ababyeyi no gukina. Ati: “Hanyuma ku bana bato, ndasaba ko rwose bahabwa igihe gito ku ikoranabuhanga, hanyuma ababyeyi bagaha umwanya munini abana bakaganira.”
Telefoni ntisimbura umubyeyi
Dr. Uwihoreye kandi yagaragaje ko telefoni cyangwa televiziyo bitagomba gukoreshwa nk’uburyo bwo gucecekesha umwana mu gihe arize cyangwa kumufasha gucunga amarangamutima ye. Ati: “Ugasanga aho guha umwana urubuto, aho kumuha biswi, ukamuha telefoni, cyangwa ugacana televiziyo ngo aceceke. Ntabwo ikoranabuhanga ari cyo kintu cyiza cyo kugenga amarangamutima y’umwana.”
Yavuze ko abana bato bakenera ubufasha buturuka ku babyeyi kugira ngo bige kumenya no kugenzura amarangamutima yabo. Ati: “Buriya kera iyo twe twariraga, umubyeyi yarakubwiraga ati, cira aha, cira aha nikubite. Ubwo ni uburyo bwiza bwo kugenga amarangamutima y’umwana, icyo bita ‘emotion regulation.’"
"Cyangwa yaba amuhetse ukabona ari kumukubita mu mugongo kugira ngo abashe kugenga ya marangamutima ye. Cyangwa se akamushyira ku rutugu, akamufata, akamuzembeza n’ibindi. Ubwo buryo ni uburyo bwiza bwa karemano, aho kumushukisha telefoni.”
Ibi bisobanuye ko umubyeyi akwiye kuba hafi y’umwana, akamuganiriza, akamuhumuriza kandi akamufasha gusobanukirwa amarangamutima ye aho guhita amuha telefoni cyangwa akamucanira televiziyo buri gihe.
Abana ntibakwiye kumara igihe kinini ku bikoresho by’ikoranabuhanga
Dr. Uwihoreye avuga ko abana badakwiye kumara igihe kinini bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni, televiziyo na mudasobwa. Yagaragaje ko umwana akwiye kutarenza iminota 40 akoresha ibyo bikoresho, kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina, kuganira n’abandi no kwisanzura.
Gukina no gusabana n’abandi ni ingenzi mu mikurire y’umwana, kuko bimufasha kwiga, kubaka imibanire n’abandi no guteza imbere ubushobozi bwo kumenya no gucunga amarangamutima ye.
Inama zitangwa n’abahanga zishimangira ko ikoranabuhanga ubwaryo atari ribi, ahubwo ko ikibazo gishobora kuvuka iyo rikoreshwa birenze urugero cyangwa rigasimbura umwanya umwana yagakwiye kumarana n’ababyeyi, abo bangana ndetse n’ibikorwa byo gukina no kwiga.
Ni yo mpamvu ababyeyi basabwa gushyiraho imipaka ku ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakagira n’umwanya uhagije wo kuganira no kumarana igihe n’abana babo.
