Iyi raporo ishingiye ku bushakashatsi bukorwa na za
kaminuza, ubufatanye mpuzamahanga, izina zifite ku rwego rw'Isi ndetse
n'uruhare zigira mu guteza imbere ubumenyi.
Afurika y'Epfo na Misiri byiganje ku rutonde
Mu rutonde rw'uyu mwaka, Afurika y'Epfo ifitemo kaminuza
enye, mu gihe Misiri ifitemo eshanu. Ibi bivuze ko ibi bihugu byonyine bifite
kaminuza icyenda mu 10 za mbere muri Afurika, bikomeza kugaragaza ubudahangarwa
bwabyo mu rwego rw'uburezi n'ubushakashatsi.
Kaminuza ya Cape Town yongeye kugumana umwanya wa mbere muri
Afurika, ikomeje gushimwa kubera ubushakashatsi bwayo, ubufatanye n'ibigo
mpuzamahanga ndetse n'izina rikomeye ifite ku rwego rw'Isi.
Nigeria ni yo yonyine ihagarariye Afurika
y'Iburengerazuba
Muri Afurika y'Iburengerazuba, University of Ibadan yo muri
Nigeria ni yo yonyine yinjiye mu 10 za mbere. Iyi kaminuza yaje ku mwanya wa
kane muri Afurika, ndetse iza ku mwanya wa 264 ku Isi.
Ibi byerekana ko nubwo hari za kaminuza nyinshi muri aka
karere, zikiri inyuma ugereranyije n'izo muri Afurika y'Epfo na Misiri mu
bijyanye n'ubushakashatsi n'icyubahiro mpuzamahanga.
Nta kaminuza yo mu Rwanda yagaragaye
Nta kaminuza yo mu Rwanda yaba iya Leta cyangwa iyigenga
yagaragaye muri uru rutonde rwa kaminuza 10 za mbere muri Afurika.
N’ubwo u Rwanda rukomeje gushora imari mu burezi no guteza
imbere ubushakashatsi, iyi raporo igaragaza ko hakiri urugendo kugira ngo za
kaminuza zarwo zibashe guhangana n'izimaze igihe zigaragaza ubushobozi ku
mugabane wa Afurika.
Uko amakaminuza yasuzumwe
Abateguye uru rutonde bavuga ko batashingiye ku ireme
ry'amasomo cyangwa imibereho y'abanyeshuri gusa, ahubwo bibanze ku bipimo
birimo: umusaruro w'ubushakashatsi, izina kaminuza ifite ku rwego mpuzamahanga,
izina ifite mu karere iherereyemo, umubare w'inyandiko z'ubushakashatsi
zitangazwa, ndetse n’ubufatanye n'ibigo mpuzamahanga.
Banibukije ko abanyeshuri bashaka kaminuza bakwiye no kwita
ku bindi birimo ireme ry'uburezi, aho kaminuza iherereye, amafaranga y'ishuri
ndetse n'ubuzima bwo kuri campus.
Kaminuza 10 za mbere muri Afurika mu 2026
- University
of Cape Town (Afurika y'Epfo)
- Cairo
University (Misiri)
- Stellenbosch
University (Afurika y'Epfo)
- University
of Ibadan (Nigeria)
- Ain
Shams University (Misiri)
- Alexandria
University (Misiri)
- University
of Pretoria (Afurika y'Epfo)
- Mansoura
University (Misiri)
- University
of KwaZulu-Natal (Afurika y'Epfo)
- Zagazig
University (Misiri)
Mu gihe Afurika ikomeje gushora imari mu burezi no mu
bushakashatsi, uru rutonde rugaragaza ko hakiri intera nini hagati y'ibihugu
byamaze gutera imbere muri uru rwego n'ibikiri mu rugendo rwo kuzamura ireme
rya za kaminuza zabyo.
