Iyi ndirimbo yakozwe na Master KG ifatanyije na Nomcebo, yasohotse mu 2019, ihita itangira gufata intera idasanzwe mu buryo bw’umuvuduko w’ubwamamare. Mu gihe Isi yose yari mu bihe bikomeye bya COVID-19, Jerusalema yabaye indirimbo y’ihumure n’icyizere, isakara ku mbuga nkoranyambaga, ahantu hatandukanye ku isi.
Yifashishijwe mu mashusho y’ubusabane n’imbyino muri Banki, mu bitaro, ku
kibuga cy’indege, ndetse no mu bigo by’abasirikare, haba muri Afurika no hanze
yayo.
Indirimbo
yaciye agahigo ku rubuga rwa YouTube, aho imaze kurebwa inshuro zirenga
miliyoni 650, ikaba yaragize uruhare runini mu kumenyekanisha izina rya Nomcebo
Zikode ku rwego mpuzamahanga, kimwe na Master KG, wari umaze igihe akora mu
buryo bwihariye bwa Afro House.
Nyamara,
n’ubwo iyo ndirimbo yamuhinduriye amateka, Nomcebo aravuga ko atigeze ahabwa
n’ifaranga na rimwe avuye kuri yo.
Mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara na Emazulwini Productions – inzu imureberera
inyungu – kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025, bavuze ko bababajwe bikomeye
n’imyanzuro y’urukiko, ndetse ko bazakomeza urugamba rwo gushaka ubutabera.
Bashinja
Open Mic Productions kutamugaragariza amafaranga yinjiye kuri Jerusalema
n’izindi ndirimbo yakoreye muri iyi nzu, bakavuga ko ibyo bikorwa byagiye
bimutambamira mu rugendo rwe rwa muzika no mu mibereho ye nk’umuhanzi.
Nomcebo
nawe yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, asangiza abafana be amagambo
yuzuye intimba, agira ati
Iri
tangazo ryaje risoza rigira riti: “Urugamba rwa Nomcebo si urwe wenyine, ni
ijwi ry’abahanzi benshi bo muri Afurika barenganywa n’amasezerano abangamye.
Urukiko rushobora kuba rutanze umwanzuro, ariko ubutabera nyabwo ni urugendo
rugikomeje.”
Nomcebo Zikode, uretse Jerusalema yamuhesheje igikundiro ku isi, yamenyekanye kandi mu ndirimbo nka Xola Moya Wam. Mu 2023, yegukanye igihembo cya Grammy kubera indirimbo Bayethe yakoranye na Zakes Bantwini na Wouter Kellerman, byongera kwemeza ko afite impano idasanzwe kandi ikwiye guhabwa agaciro.

Nomcebo yababajwe n’umwanzuro w’urukiko kuri ‘Jerusalema’, indirimbo yamugize icyamamare ku isi, ariko akavuga ko atigeze ahembwa

“Indirimbo yahaye Isi icyizere, niyo yandenze”
– Nomcebo yababajwe n’umwanzuro w’urukiko ku ndirimbo ‘Jerusalema’
Nomcebo
yavuze ko iyi ndirimbo yamuhesheje ubwamamare, ariko ntiyamwinjirije
n’amafaranga

Urukiko rwanze ikirego cya Nomcebo kuri Jerusalema, ariko we kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko agiye kujurira

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JERUSALEMA' YA NOMCEBO NA MASTER KG
