Ni
amagambo yavugiye mu gitaramo yaraye akoze cya Mwenge Eve celebration muri
Ilala aho yagezemo hagati avuga ko ubu ari umugabo w’undi muntu ndetse ko ubu
asigaye afite inshingano nyinshi zo kwitaho.
Hagati
mu gitaramo, Diamond Platnumz yateruye ati “Mureke mbabwire iki kintu, uyu munsi
numvaga ntameze neza numvaga meze nk’urwaye. Murabizi, iyo warongoye hari
ibintu bikubaho. Ndi umugabo wubatse kandi mwese mubimenye. Hari inshingano
zidasanzwe ngomba gukora.”
Ibi
abitangaje mu gihe Zuchu nawe yagiye mu bimuranga kuri Instaram (bio) yandikamo
ko ari umugore wa Diamond Platnumz bishimangira ko aba bombi bahogaraga bakina
umukino w’injangwe n’imbeba ko batandukanye basubiranye, baba barushinze kandi
bishimanye.
Abarimo Mama Dangote (Nyina wa Diamond Platnumz), Juma Jux baherutse gushimira uyu muryango mushya ndetse babasabira umugisha ku mana ngo bazarambane.
Mu minsi yashize, Diamond yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza akora ubukwe na Zuchu avuga ko azasobanura neza iby'ubukwe bwe