Nshizirungu Hubert Bebe wakuriye mu ikipe y’abakiri
bato ya Kiyovu Sports ndetse akomerezaho gukinira Kiyovu Sports nkuru akanyura
muri Atraco na Rayon Sports ijwi rye riri gutanga icyizere cy’ejo hazaza ku
mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’uko yafashe ingamba zo kwita ku bana bato
abinyujije muri Academmy ya Better Future Football Academy.
Yiyemeje
kunyomoza abavuga ko mu Rwanda nta mpano z’umupira w’amaguru zihari
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nshizirungu Hubert Bebe yavuze ko
byamusabye kuva mu Bufaransa akaza gushinga ishuri ryigisga ruhago. Ati: “Mfata
icyo cyemezo narebye ko nange nahereye mu makipe y’abana. Turebye nyuma ya
1994-2005 usanga umupira mu bana wari umeze nk’aho wacitse, navuye mu Bufaransa
ngeze mu Rwanda nahise mfata icyemezo cyo gufasha abana b’abanyarwanda."
Yavuze ko kwigisha abana umupira w’amaguru
abinyujije muri Better Future Football Academy abikora nta muterankunga kuko
ubwo yari atangiye gushaka abaterankunga hahise hitambikamo icyorezo cya
Covide-19.
Hubert ahamya ko Better Future Football Academy izatanga umusaruro
ufatika mu myaka itanu iri imbere ati: “Urebye aho bigeze ukanareba abana nagiye
ntangirana nabo ubu hari benshi bamaze kugaragara numva ko mu myaka itarenze
itanu impano zizaba zihari."
Yavuze ko abavuga ko nta mpano ziri mu Rwanda batazizi kuko zirahari ati “Ikibazo ni uko hano mu Rwanda abantu bakunze kuvuga ko hataba impano. Abana barahari ahubwo izo mpano ntabwo tuzikurikirana. Ikinzanye cyane ni ukuvuga ko izo mpano ngomba kuzikurikirana cyane mu bana akaba ariho ngiye gushyira imbaraga."
Bebe yavuze ko ababazwa n’uko Amavubi na
Kiyovu Sports biheruka ibikombe yabihesheje
Nshizirungu
Hubert uzwi nka Bebe yabwiye InyaRwanda ko biteye agahinda kuba Kiyovu Sports
iheruka gutwara igikombe cya shampiyona yayihesheje ubwo yayikiniraga mu 1993
none ubu imyaka ikaba yihiritse ari 32 itarongera gutwara ikindi gikiombe cya
shampiyona.
Ibimutera
agahinda muri Kiyovu Sports ni na byo bikamutera no mu ikipe y’igihugu y’u
Rwanda "Amavubi" kuko nayo iheruka kubika igikombe mu kabati kayo mu 1998 ubwo Nshizirungu
Hubert uzwi yayikiniraga. Icyo gihe begukanye CECAFA, ubu imyaka
ibaye 27 nta kindi gikombe kirataha mu Rwanda.
Hubert
yagize ati: “Ku ruhande rumwe urebye nko muri Kiyovu Sports kubera ko icyo gikombe
iheruka akaba ari jyewe wagitwaye ku ruhande rwanjye ni byiza ariko ku ruhande
rwa Kiyovu Sports ni ibintu bibabaje cyane kubera kumara imyaka 32 idatwara
igikombe kandi hari imyaka itandukanye yagize igerageza ariko bikanga. Iki ni
ikintu abayobozi ba Kiyovu bagakwiye kwicara bakarebaho bakareba ko ikipe
yasubirana irangamuntu yayo kuko Kiyovu mu myaka ya mbere ni ikipe yatwaraga
ibikombe."
“Ku
ikipe y’igihugu kugeza magingo aya kiriya nicyo gikombe ifite nta kindi
iratwara, nacyo usanga ari ikibazo gikomeye cyane. Iyo urebye muri iyi myaka
ukanareba no mu myaka twakinagamo ni ibintu byagiye bihinduka cyane kandi
urareba ko muri iki gihe nta bakinnyi bahari ugasanga n’imyiteguro iba mike
ariko urebeye nko muri iyi myaka ibiri ishyize wabonaga bari gusatira aho
bashobora kuba batwara igikombe.
“U
Rwanda ruheruka umwanya mwiza muri 2004 ubwo rwajyaga muri CAN byari
byarazamuye umupira ariko nyuma yaho twarongeye turamanuka. Jye nasaba ko
ababishinzwe bashyiramo ingufu kuko navuga ko atari ubushobozi bwabuze.
Sinibaza ikintu kibura ngo dusubire muri iyo myanya ishobora kudufasha gutwara
igikombe."
Abanyamahanga bakwiye kuzanwa muri shampiyona y’u
Rwanda, ariko hakabaho gushishoza!
Hubert
yavuze ko amakipe yo mu Rwanda akwiye gushishoza mu gihe agiye gushaka
abakinnyi b’abanyamahanga bo kuyafasha cyane ko hari bamwe bagera mu Rwanda
ugasanga barushwa umupira n’abakinnyi b’abenegihugu.
Yatanze urugero ku ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu
mikino ya CAF Confederations Cup avuga ko yabonyemo abanyamahanga bari ku rwego
rwo hasi. Ati: “Abakinnyi benshi bo mu
Rwanda ntabwo ndabamenya cyane mu banyamahanga ariko nahera nko mu ikipe
izadusohokera hano mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports. Urebye abanyamahanga
ifite nka Rayon Sports ntabwo ari ba banyamahanga bashobora kuba bakina ku
rwego rwa Africa".
“Harimo abanyamaghanga benshi batari ku rwego kugeza n’aho navuga ko
harimo abanyarwanda babarusha. Ni ukuvuga ngo bakagombye kureba wa munyamahanga
ubizi. Ni ikibazo kiri mu makipe menshi, urirukira umunyamahanga narangiza aze
yicare atakina uwo ntacyo aba amaze. Mu makipe menshi barahari kandi amakipe
abahemba amafaranga menshi."
Reba ikiganiro kirambuye na Nshizirungu Hubert Bebe