Nshizirungu Hubert "Bebe" mu isura nshya yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda-VIDEO

Imikino - 31/05/2025 5:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Nshizirungu Hubert "Bebe" mu isura nshya yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda-VIDEO

Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe wabaye icyogere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ubu afite gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kubona ko hari ibisitaza byinshi bituma udetera imbere.


Nshizirungu Hubert Bebe wakuriye mu ikipe y’abakiri bato ya Kiyovu Sports ndetse akomerezaho gukinira Kiyovu Sports nkuru akanyura muri Atraco na Rayon Sports ijwi rye riri gutanga icyizere cy’ejo hazaza ku mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’uko yafashe ingamba zo kwita ku bana bato abinyujije muri Academmy ya Better Future Football Academy.

Yiyemeje kunyomoza abavuga ko mu Rwanda nta mpano z’umupira w’amaguru zihari

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nshizirungu Hubert Bebe yavuze ko byamusabye kuva mu Bufaransa akaza gushinga ishuri ryigisga ruhago. Ati: “Mfata icyo cyemezo narebye ko nange nahereye mu makipe y’abana. Turebye nyuma ya 1994-2005 usanga umupira mu bana wari umeze nk’aho wacitse, navuye mu Bufaransa ngeze mu Rwanda nahise mfata icyemezo cyo gufasha abana b’abanyarwanda."

Yavuze ko kwigisha abana umupira w’amaguru abinyujije muri Better Future Football Academy abikora nta muterankunga kuko ubwo yari atangiye gushaka abaterankunga hahise hitambikamo icyorezo cya Covide-19. Yakomeje agira ati: “Ubwo nari ntangiye gushakisha abaterankunga byaje guhagarikwa n’icyorezo cya Covide-19. Nyuma yaho nahise nsubika binakubitiraho gahunda yo kuvugurura ikibuga cya Kigali Pele ariko ubu nahisemo gusubukura kubera ko ubuzima bumeze neza."

Hubert ahamya ko Better Future Football Academy izatanga umusaruro ufatika mu myaka itanu iri imbere ati: “Urebye aho bigeze ukanareba abana nagiye ntangirana nabo ubu hari benshi bamaze kugaragara numva ko mu myaka itarenze itanu impano zizaba zihari."

Yavuze ko abavuga ko nta mpano ziri mu Rwanda batazizi kuko zirahari ati “Ikibazo ni uko hano mu Rwanda abantu bakunze kuvuga ko hataba impano. Abana barahari ahubwo izo mpano ntabwo tuzikurikirana. Ikinzanye cyane ni ukuvuga ko izo mpano ngomba kuzikurikirana cyane mu bana akaba ariho ngiye gushyira imbaraga."

Hubert Bebe yafunguye irerero ry'umupira w'amaguru 

Bebe yavuze ko ababazwa n’uko Amavubi na Kiyovu Sports biheruka ibikombe yabihesheje

Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe yabwiye InyaRwanda ko biteye agahinda kuba Kiyovu Sports iheruka gutwara igikombe cya shampiyona yayihesheje ubwo yayikiniraga mu 1993 none ubu imyaka ikaba yihiritse ari 32 itarongera gutwara ikindi gikiombe cya shampiyona.

Ibimutera agahinda muri Kiyovu Sports ni na byo bikamutera no mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" kuko nayo iheruka kubika igikombe mu kabati kayo mu 1998 ubwo Nshizirungu Hubert uzwi yayikiniraga. Icyo gihe begukanye CECAFA, ubu imyaka ibaye 27 nta kindi gikombe kirataha mu Rwanda.

Hubert yagize ati: “Ku ruhande rumwe urebye nko muri Kiyovu Sports kubera ko icyo gikombe iheruka akaba ari jyewe wagitwaye ku ruhande rwanjye ni byiza ariko ku ruhande rwa Kiyovu Sports ni ibintu bibabaje cyane kubera kumara imyaka 32 idatwara igikombe kandi hari imyaka itandukanye yagize igerageza ariko bikanga. Iki ni ikintu abayobozi ba Kiyovu bagakwiye kwicara bakarebaho bakareba ko ikipe yasubirana irangamuntu yayo kuko Kiyovu mu myaka ya mbere ni ikipe yatwaraga ibikombe."

“Ku ikipe y’igihugu kugeza magingo aya kiriya nicyo gikombe ifite nta kindi iratwara, nacyo usanga ari ikibazo gikomeye cyane. Iyo urebye muri iyi myaka ukanareba no mu myaka twakinagamo ni ibintu byagiye bihinduka cyane kandi urareba ko muri iki gihe nta bakinnyi bahari ugasanga n’imyiteguro iba mike ariko urebeye nko muri iyi myaka ibiri ishyize wabonaga bari gusatira aho bashobora kuba batwara igikombe.

“U Rwanda ruheruka umwanya mwiza muri 2004 ubwo rwajyaga muri CAN byari byarazamuye umupira ariko nyuma yaho twarongeye turamanuka. Jye nasaba ko ababishinzwe bashyiramo ingufu kuko navuga ko atari ubushobozi bwabuze. Sinibaza ikintu kibura ngo dusubire muri iyo myanya ishobora kudufasha gutwara igikombe."

 

Kiyovu Sports ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi biheruka igikombe bikinirwa na Nshizirungu Hubert Bebe 

Abanyamahanga bakwiye kuzanwa muri shampiyona y’u Rwanda, ariko hakabaho gushishoza!

Hubert yavuze ko amakipe yo mu Rwanda akwiye gushishoza mu gihe agiye gushaka abakinnyi b’abanyamahanga bo kuyafasha cyane ko hari bamwe bagera mu Rwanda ugasanga barushwa umupira n’abakinnyi b’abenegihugu.

Yatanze urugero ku ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup avuga ko yabonyemo abanyamahanga bari ku rwego rwo hasi. Ati: “Abakinnyi benshi bo mu Rwanda ntabwo ndabamenya cyane mu banyamahanga ariko nahera nko mu ikipe izadusohokera hano mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports. Urebye abanyamahanga ifite nka Rayon Sports ntabwo ari ba banyamahanga bashobora kuba bakina ku rwego rwa Africa".

“Harimo abanyamaghanga benshi batari ku rwego kugeza n’aho navuga ko harimo abanyarwanda babarusha. Ni ukuvuga ngo bakagombye kureba wa munyamahanga ubizi. Ni ikibazo kiri mu makipe menshi, urirukira umunyamahanga narangiza aze yicare atakina uwo ntacyo aba amaze. Mu makipe menshi barahari kandi amakipe abahemba amafaranga menshi." 

Hubert Bebe yasabye amakipe yo mu Rwanda gushishoza mu gihe agura abakinnyi b'abanyamahanga 

Reba ikiganiro kirambuye na Nshizirungu Hubert Bebe 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...