Nshizirungu [Bebe] wakiniye Amavubi na Kiyovu Sports yakomoje ku ngaruka z'amanyanga akorwa muri shampiyona y'u Rwanda

Imikino - 29/05/2025 6:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Nshizirungu [Bebe] wakiniye Amavubi na Kiyovu Sports yakomoje ku ngaruka z'amanyanga akorwa muri shampiyona y'u Rwanda

Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe wabaye icyogere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yavuze ko ntaho umupira wo mu Rwanda waba uri kugana mu gihe ikipe yatsinda byasabye ko ibanza gutegura - amanyanga atemewe mu mupira w’amaguiru.

Mu gihe hashize umunsi umwe shampiyona y’u Rwanda ishyizweho akadomo, ubwo yakinwaga hari byinshi bitagiye bivugwaho rumwe byangiza umupira w’amaguru. Muri ibyo harimo amarozi, ruswa, imisifurire mibi no gutegura uko umukino uza kugenda kandi utaraba (Match Fixing).

Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda, Nshizirungu Hubert Bebe ufite ibigwi bikomeye muri Kiyovu Sports ndetse n'Amavubi, yavuze ko gutegura imikino bidakwiye na gato kuko iyo ikipe itsinze mu buryo budakwiye usanga inanirwa kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ubundi iyo hajemo ibintu byo kugura abakinnyi, ukagura amakipe ukagurisha amanota navuga ko byagira ingaruka mbi ku mupira wo mu Rwanda. Icya mbere ni uko uwo mukinnyi aba yica ahazaza he mu mupira, icya kabiri ni uko niba ari ikipe ibikoze nijya gukina mu rwego mpuzamahanga ntabwo izajya gutegura indi kipe.

Nshizirungu Hubert Bebe yakomeje avuga ko ikipe iramutse ibikora yabanza kureba ingaruka byazayigiraho mu mikino mpuzamahanga cyane ko gukora ayo manyanga byatuma ikomera mu gihugu gusa ariko ku ruhando mpuzamahanga ikagaragara nk’ikipe iciriritse.

Ati: “Wazajya ubikorera hano mu gihugu ariko tujye tunareba hanze aho ikipe izajya gukina. Ni nacyo kibazo abantu batareba cyane kuko urajya kubikorera naho mu gihugu ariko nugera hanze ntuzarenga umutaru. Ibyo bakagombye kubireka ahubwo mu gihugu hakabamo kurushanwa abantu bagakina utsindwa, akagutsinda ari uko yakuruhijwe ntatsindwe ari uko yagurishije umukino."

Nshizirungu Hubert Bebe  yasabye ababikora kubireka ati: “Ibyo numva ko abakinnyi babikora babireka kuko ntabwo ari ibintu byiza kuko bibicira ahazaza habo."

REBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NSHIZIRUNGU HUBERT BEBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...