Nottingham Forest yatangiye gutekereza gukina Champions League

Imikino - 22/04/2025 7:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Nottingham Forest yatangiye gutekereza gukina Champions League

Ikipe ya Nottingham Forest, iyobowe n’Umutoza Nuno Espirito Santo, ikomeje gutangaza benshi nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ibitego 2-1, mu mukino wabaye ku wa Mbere, ikisanga ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza.

Ibi byayishyize mu myanya myiza y’amakipe ari guhatanira Champions League, nyuma ya Liverpool na Arsenal.

Umutoza Nuno Espirito Santo yagize ati “Turi mu rugamba rutari rwitezwe n’abantu benshi, natwe twari tutateguye ibi. Ariko turi guhatana n’amakipe akomeye kandi twabyakiriye n’umutima wacu wose,”

Forest yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gice cya mbere, aho yafashe icyemezo cya kare itsinda ibitego bibiri byihuse mu minota 16 gusa. Elliot Anderson na Chris Wood nibo banyeganyeje inshundura za Tottenham, mbere y’uko Richarlison atsinda igitego kimwe cy’impozamarira ku munota wa 87.

Nubwo Tottenham yari ifite umupira cyane, Forest yakoresheje neza uburyo bwayo bwo gukina ku muvuduko no kwihagararaho, binyuze mu gukina counter attack no kurinda izamu mu buryo bw’umwuga. Iyi ntsinzi yatumye Forest ikomeza urugendo rwayo rutangaje muri uyu mwaka w’imikino.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu, Forest ntikiruhuka, kuko igiye gucakirana na Manchester City muri 1/2 cya FA Cup kuri sitade ya Wembley, umukino ushobora gushyira ikirango ku mwaka wabo w’amateka.

Nuno yakomeje agira ati “Duhagaze neza kandi turi imbere y’icyumweru gikomeye kuri twe. Tuzakina na City kandi dufite icyizere cyo guhatana. Twihaye intego yo gukomeza kwitwara neza, kuko byose birashoboka,”

Umutoza Santo yashimye cyane uburyo abakinnyi badasanzwe bagize uruhare rukomeye muri uyu mukino. Harry Toffolo, wahamagawe mu kibuga nyuma y’igihe adakina, yakijije ikipe ku mupira wari ugiye kwinjira mu izamu. Undi wigaragaje ni Chris Wood, umaze gutsinda ibitego 19 muri shampiyona, akomeza kuba inkingi ya mwamba mu busatirizi bwa Forest.

“N’ubwo umukinnyi ashobora kudatangira imikino kenshi, nzi ko buri wese afite uruhare. Harry yabigaragaje, ni ibyo kwishimirwa,”

Forest yatumye abafana bayo batangira kurota ibirenze, nyuma y’imyaka myinshi batigaragaza muri ruhago yo ku rwego rwo hejuru.

 

Umutoza wa Nottingham Forest yatangiye gutekereza gutanga umwaka mwiza w'imikino kuri Nottiongham Forest


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...