Ibi
byayishyize mu myanya myiza y’amakipe ari guhatanira Champions League, nyuma ya
Liverpool na Arsenal.
Umutoza
Nuno Espirito Santo yagize ati “Turi mu rugamba rutari rwitezwe n’abantu
benshi, natwe twari tutateguye ibi. Ariko turi guhatana n’amakipe akomeye kandi
twabyakiriye n’umutima wacu wose,”
Forest
yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gice cya mbere, aho yafashe icyemezo cya kare
itsinda ibitego bibiri byihuse mu minota 16 gusa. Elliot Anderson na Chris Wood
nibo banyeganyeje inshundura za Tottenham, mbere y’uko Richarlison atsinda
igitego kimwe cy’impozamarira ku munota wa 87.
Nubwo
Tottenham yari ifite umupira cyane, Forest yakoresheje neza uburyo bwayo bwo
gukina ku muvuduko no kwihagararaho, binyuze mu gukina counter attack no
kurinda izamu mu buryo bw’umwuga. Iyi ntsinzi yatumye Forest ikomeza urugendo
rwayo rutangaje muri uyu mwaka w’imikino.
Nyuma
yo kwegukana umwanya wa gatatu, Forest ntikiruhuka, kuko igiye gucakirana na Manchester
City muri 1/2 cya FA Cup kuri sitade ya Wembley, umukino ushobora gushyira
ikirango ku mwaka wabo w’amateka.
Nuno
yakomeje agira ati “Duhagaze neza kandi turi imbere y’icyumweru gikomeye kuri
twe. Tuzakina na City kandi dufite icyizere cyo guhatana. Twihaye intego yo
gukomeza kwitwara neza, kuko byose birashoboka,”
Umutoza
Santo yashimye cyane uburyo abakinnyi badasanzwe bagize uruhare rukomeye muri
uyu mukino. Harry Toffolo, wahamagawe mu kibuga nyuma y’igihe adakina, yakijije
ikipe ku mupira wari ugiye kwinjira mu izamu. Undi wigaragaje ni Chris Wood,
umaze gutsinda ibitego 19 muri shampiyona, akomeza kuba inkingi ya mwamba mu
busatirizi bwa Forest.
“N’ubwo
umukinnyi ashobora kudatangira imikino kenshi, nzi ko buri wese afite uruhare.
Harry yabigaragaje, ni ibyo kwishimirwa,”
Forest
yatumye abafana bayo batangira kurota ibirenze, nyuma y’imyaka myinshi
batigaragaza muri ruhago yo ku rwego rwo hejuru.

