Ni
igitaramo cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu aho
cyari kigamije kugaragaza abanyempano bashya nk’uko bikubiye mu ntego za Harmony
Africa Foundation.
Abanyempano
10 batangiye gufashwa bagaragaje impano zabo muri iki gitaramo cyasojwe gikesheje
kuko umuhanzi wa nyuma yavuye ku rubyiniro mu masaha ashyira saa munani z’ijoro.
Nyuma
yo kumurika izo mpano, hari hategerejwe igitaramo cy’abahanzi bikomeye mu
Rwanda no mu Burundi ari bo Nasoon, Social Mula, Kenny Edwin, Fireman, Bushali,
Double Jay na Kirikou.
Mu
bari bategerejwe cyane bigendanye n’uko mu bihe byatambutse bagiye bagaragaza
kutishimira imigendere ya bimwe mu bitaramo bataramiraga mu Rwanda, ni Double
Jay na Kirikou.
Mu
byo bajyaga bijujutira ni uburyo bacurangirwa aho bagaragazaga ko ibyuma
bizimywa kugira ngo bataririmba ariko iri joro ibyuma byose byari nta makemwa
ndetse nta n’ahantu na hamwe bigeze gahura n’akabazo na kamwe k’ibyuma.
Kimwe
mu byafashije aba bahanzi kugira ngo igitaramo cyabo kigende neza, harimo kuba barakoranye
imyitozo na Dj Bior bajya ku rubyiniro bumvikanye neza uko ibintu biza kugenda
ndetse bigenda neza.
Social Mulla nawe yeretswe urukundo rudasanzwe cyane ko hari ku isabukuru ye, asoje kuririmba, yagiye guhoberana na Coach Gael nyiri Kigali Universe wari waje muri iki gitaramo.



Kirikou yataramiye i Kigali ahava atikomye ibyuma


Ku munsi w'isabukuru ye, Social Mulla yongeye gutaramira abanya-Kigali



Nasoon, Bushali na Fireman bataramiye abitabiriye iki gitaramo




Double Jay yataramye mu gitaramo "Harmony Africa Plruse" ahava nta ngingimira afite
Dore inshamake y'uko igitaramo cyagenze
