Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, Rutsiro FC iyoboye na Perezida Nsanzineza Ernest yatangaje ko yasinyishije amasezerano y'amezi 6 umutoza Niyonkuru Gustave watozaga Vital'o FC y'iwabo.
Umutoza Niyonkuru Gustave yibukijwe ndetse ahabwa ubutumwa bukomeye ko aje mu ikipe itsinda ko nawe agomba gutsinda. Ibi byabaye nyuma yaho Rutsiro FC ibaye ikipe ya mbere mu Rwanda itsinze Al Hilal Omdurman muri Shampiyona.
Gustave azatoza umukino we wa mbere tariki 21 Ukuboza, aho Kiyovu Sports iheruka gutsindwa na Marine FC, izakira Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium. Ubu Rutsiro FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 13 mu mikino 13 imaze gukina muri Shampiyona.
Rutsiro FC yatangaje ko Niyonkuru Gustave ari umutoza Mushya wayo
Niyonkuru Gustave yitabiriye umukino Rutsiro FC yatsinzemo Al Hilal ibitego 2-1
