Mu butumire uyu mukinnyi yahawe na Cavalry FC harimo ko azajya gukora igerageza kuva tariki ya 21 Nyakanga kugeza ku ya 21 Kanama 2025.
Mu byo Niyibizi Ramadhan asabwa harimo ko muri iyo minsi azajya yitabira imyitozo y'ikipe buri munsi ku kibuga ikorerwaho cya ATCO Field.
Mu bizarebwaho akorerwa igerageza harimo ibijyanye nuko yitwara mu kibuga, ibijyanye n'umubiri we ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bwe.
Iyi kipe ya Cavalry FC isanzwe ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Canada kibarizwamo amakipe 8 yavuze ko izamenyera Niyibizi Ramadhan ibijyanye n'itike,aho aba,amafunguro ndetse n'ibindi nkenerwa mu gihe azaba ari mu igerageza.
Iyi kipe kandi yavuze ko mu gihe Niyibizi Ramadhan yakwitwara neza yamusinyisha amasezerano.
Cavalry FC yashinzwe muri 2018 ikaba yakirira imikino yayo ku kibuga cya ATCO Field gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 6.
Iyi kipe niyo ifite igikombe cya shampiyona cyo mu mwaka ushize wa 2024 naho kugeza kuri ubu ho iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.
Niyibizi Ramadan yatumiwe n'iyi kipe nyuma y'uko amasezerano ye na APR FC arangiye. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha gusatira yageze mu ikipe y'Ingabo z'igihugu muri 2022 avuye muri AS Kigali yari yaragezemo avuye muri Etincelles FC.
Niyibizi Ramadhan usoje amasezerano muri APR FC yatumiwe n'ikipe yo muri Canada ngo ajye kuyikoramo igerageza