Nk’uko ikinyamakuru Sahara Reporters cyabitangaje, Osoi wahoze mu ngabo za Kenya yabivugiye imbere y’abashyigikiye umutwe we wa politiki witwa Lions Movement, avuga ko Abanya-Kenya bafite ubushobozi bwo kubaka urwo ruganda badakeneye kwishingikiriza ku mushoramari wo muri Nigeria.
Yagize ati: “Ndashaka kuburira Aliko Dangote, ntiwihutire gutangira kubaka uruganda, kuko igihe nzaba narahiriye kuba Perezida wa Kenya mu mwaka utaha, uzahita usubira iwanyu muri Nigeria.”
Osoi yakomeje avuga ko igihugu cye gifite abikorera n’abashoramari bashobora gukora uwo mushinga, ashimangira ko guha amahirwe abashoramari b’imbere mu gihugu biri mu byo aharanira.
Icyakora, ntiyasobanuye aho abo bashoramari bazakura amafaranga akenewe cyangwa uko bazubaka uruganda ruri ku rugero ruhambaye nk’urwo Dangote agiye kubaka.
Uyu mushinga wa Dangote uteganyijwe kubakwa mu gace ka Lamu, ukaba ufite agaciro kagereranywa na miliyari 16 z’amadolari ya Amerika, ukazajya utunganya utugunguru twa peteroli 700 ku munsi.
Abawushyigikiye bavuga ko uzafasha Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kugabanya kwishingikiriza kuri peteroli itunganyirizwa mu mahanga no kongera amahirwe y’akazi.
Gusa, umushinga wahuye n’ibibazo birimo impaka zijyanye n’uburenganzira ku butaka, indishyi z’abaturage n’ingaruka zishobora kugera ku bidukikije.
Izi mpaka zatumye bamwe mu baturage n’imiryango iharanira kurengera ibidukikije basaba ko amakuru arambuye ku mushinga n’uko uzubahiriza amategeko ashyirwa ahagaragara.
Amagambo ya Osoi yongeye gushyira uwo mushinga mu biganiro bya politiki muri Kenya, aho ikibazo cy’uruhare rw’abashoramari b’imbere mu gihugu n’iry’abanyamahanga gikomeje guteza impaka.
