Minisitiri w’Ubuzima, Muhammad Ali Pate, yatangaje ko umurwayi ari mu kato kandi ahabwa ubuvuzi. Abantu 44 bashobora kuba barahuye na we bamaze kumenyekana, mu gihe ibikorwa byo kubakurikirana bikomeje.
Minisitiri Pate yavuze ko Nigeria ifite ubunararibonye mu guhangana na Ebola, kuko yashoboye guhashya icyorezo cyayo mu 2014.
Ku ruhande rwa Uganda, umuvugizi wa Guverinoma, Alan Kasujja, yahakanye ko Ebola iri mu gihugu cye, agira ati: “Nta Ebola iri muri Uganda.”
Hagati aho, icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukwirakwira muri Afurika. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yatangiriyemo icyorezo, mu gihe Kenya yatangaje abantu icyenda banduye muri uku kwezi, bose bafitanye isano n’umuntu wavuye muri Congo.
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyatangaje ko cyatangiye gutegura ubufasha bugenewe Nigeria mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara.
