Nyakwigendera, Bwana Abideen Olabiyi, yapfuye azize
igitero gikomeye cy’inzuki, mu gihe abandi bagabo babiri bari kumwe nawe, Bwana
Solomon Kingsley na Chief Olusegun Alalade, bakomeretse ubu bakaba barimo kwitabwaho
n’abaganga.
Raporo ya polisi yo kuwa Gatandatu tariki 19 Mata
20205, ivuga ko aba bagabo batatu bari basuye imirima yabo iri mu gace kamwe
ubwo bagabweho igitero n’umuzinga w’inzuki.
Raporo ivuga ko aba batatu bagiye gusura imirima yabo,
maze ubwo bari bakihagera bakagabwaho igitero n’umuzinga w’inzuki. Raporo kandi
ivuga ko nubwo bagerageje guhunga no kwirwanaho, byarangiye umwe muri bo Bwana
Abideen Olabiyi ahasize ubuzima, mu gihe abandi babiri bakomeretse bikabije,
ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Raporo kandi ivuga ko abashinzwe iperereza basuye aho byabereye maze hafatwa ifoto igaragaza uko byagenze, izifashishwa mu kwandika raporo. Nyuma, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bwa Healthy Paradise kugira ngo usuzumwe. Ni mu gihe abandi babiri bajyanwe mu bitaro