Iyo raporo yiswe 'Hunger Hotspots' igaragaza ko
intambara n’umutekano muke bikomeje kuba intandaro y’ibura ry’ibiribwa mu
bihugu byinshi bya Afurika. Mu bihugu nka Nigeria, Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, Sudani, Sudani y’Epfo na Somalia, abaturage benshi
babayeho mu buzima bushaririye bwuzuyemo inzara, ubukene, kurwara no kwimurwa
mu byabo.
Muri ibi bihugu, ibikorwa
by’ubuhinzi byarangiritse, imirima ntihingwamo kubera umutekano muke, amasoko
yarafunzwe, imihanda yangijwe n’intambara ndetse n’abaturage benshi bavuye mu
byabo nta bushobozi bwo kwihaza mu biribwa bafite. Abagore n’abana ni bo
bagizweho ingaruka zikomeye kurusha abandi, bahura n’inzara, indwara, guta
amashuri ndetse no kubura ubuvuzi bw’ibanze.
Uretse intambara, ibibazo
by’ubukungu nabyo byatije umurindi ikibazo cy’inzara. Izamuka ry’ibiciro,
ifaranga rita agaciro ndetse n’ubukungu butameze neza byatumye ibiribwa bibura
cyangwa bihenda cyane. Ibi byiyongeraho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe,
aho amapfa n’imyuzure byibasiye ibice bitandukanye by’Afurika bituma
umusaruro w’ubuhinzi ugabanuka cyane.
Ibyo byose byagize
uruhare mu guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi bisaba imbaraga mpuzamahanga.
Loni isaba ko hakongerwa inkunga yihutirwa, hagashakwa ibisubizo birambye kandi
hibandwa ku kurinda ubuzima bw’abasivile no kongera ubushobozi bw’abaturage mu
kubona ibyo kurya bihagije.
Mu bihugu byose
byagaragajwe muri raporo, Nigeria niyo
iyoboye urutonde rw’ibihugu bifite abaturage benshi bugarijwe n'inzara
ikabije, aho abarenga miliyoni 30.6 babayeho mu buryo butarimo umutekano
w’ibiribwa. Ikurikirwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (miliyoni
27.7), Sudani (miliyoni 24.6), Sudani y’Epfo (miliyoni 7.7) na Somalia
(miliyoni 4.6).
Ibi bigaragaza ko ikibazo
cy’inzara muri Afurika gikomeje kuba kimwe mu bikeneye ingamba zihuse, cyane
cyane mu gihe intambara, ihindagurika ry’ikirere n’ubukene bikomeje kuzamura
umubare w’abaturage batazi icyo bararira cyangwa icyo bagaburira abana babo.