Ibi byose byakurikiye
igikorwa cye cy’ubukangurambaga yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu
bafana bavuze ko ngo yasohoye ibyo bitekerezo kubera igitutu cy’ubukene nyuma
y’urugendo rw’ibitaramo yari amaze kurangiza.
Umwe mu bafana be
yamubajije impamvu atigeze ahakana ibyo bihuha, ati: “Hari uwanditse ko nyuma y’urugendo rw’ibitaramo wasigaranye ubusa,
ariko ntiwigeze ubihakana cyangwa ngo usubize ko ari ibinyoma.”
Mu gusubiza, Nicki Minaj
yavuze ko ameze neza cyane mu mibereho ye y’ubukungu, ndetse ko akomeje kugura
imitungo mishya. Yatangaje ko ibyo bihuha bivugwa ari ibikorwa by’abamurwanya
bashaka kumuca intege.
Yagize ati:
“Ubu turimo kugura indi nzu, izaba ari iya
gatatu mu gihe cy’imyaka ibiri ishize. Uretse n’ibyo, maze imyaka 15 ngurira
abandi imitungo. Muzaze munkurikire. N’iyo ejo nakwifuza miliyoni 20 cyangwa
30, nasohora album imwe gusa nkayabona. Nkora 'tour' imwe nkinjiza miliyoni
zisaga 100.”
Yakomeje agira ati:
“Uyu ni Nicki Minaj. Ibyo byose ni
amagambo ya bots [abantu babeshya ku mbuga nkoranyambaga]. Ubu nanjye maze
kugura indege yanjye bwite. Ariko si mwese muyigendamo – ni
Barbz gusa bemerewe.”
Ibi byashyize iherezo ku bihuha byari bimaze igihe bikwirakwizwa, bikavuga ko Minaj yaba yarahombye cyangwa ari mu bibazo by’ubukungu.