Nice Ndatabaye na Emmy Vox bahuje inganzo mu ndirimbo “Upendo Wako” ishoye imizi mu Abaroma 5:8

Iyobokamana - 20/01/2026 9:55 AM
Share:
Nice Ndatabaye na Emmy Vox bahuje inganzo mu ndirimbo “Upendo Wako” ishoye imizi mu Abaroma 5:8

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Nice Ndatabaye na Emmy Vox bahuje imbaraga mu ndirimbo nshya bise “Upendo Wako”, ivuga ku rukundo rw’Imana rudashingiye ku byo umuntu yakoze, ahubwo ku buntu n’imbabazi zayo, nk’uko byanditswe mu Abaroma 5:8.

Iri jambo rigira riti: “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” Iyi ndirimbo ishingiye kuri iri sezerano, igaragaza ko urukundo Imana yakunze umuntu ari rwo rutuma "natwe dushobora gukunda abandi" nk'uko Nice Ndatabaye yabitangaje.

Mu gusobanura ubutumwa bw’iyi ndirimbo, Nice Ndatabaye yavuze ko kumenya urukundo rw’Imana bituma umuntu yiyumva neza, akiyakira, ndetse bigatuma abasha gukunda abandi mu buryo bwuzuye.

Nice Ndatabaye yasobanuye ko nubwo hari ubwoko bwinshi bw’urukundo—nk’urukundo rw’ababyeyi ku bana, urw’abavandimwe, urw’abashakanye cyangwa urw’igihugu—hari urukundo rwihariye rwitwa Agape Love, ari na rwo Imana yakunze abari mu Isi.

Yavuze ko uru rukundo rudashaka inyungu, rutagira inzika kandi rutihimbaza, nk’uko byanditswe mu 1 Abakorinto 13:4, hagira hati: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwihimbaza.”

Nice Ndatabaye wamamaye mu ndirimbo "Umbereye maso" yagize ati: “Uru ni rwo rukundo Imana yadukunze, kandi ni rwo twaririmbye muri iyi ndirimbo ‘Upendo Wako’ njye n’umuvandimwe Emmy Vox.”

Uyu muramyi asanzwe azwi mu gukorana n’abandi bahanzi batandukanye, aho amaze gukorana indirimbo n’abarimo Gentil Misigaro, Dr. Ipyana wo muri Tanzania, Bosco Nshuti, Dr. Savant, Ben & Chance, Emmy Vox n’abandi.

Nice Ndatabaye azwi mu ndirimbo zirimo “Umbereye Maso”, “Imigambi Yawe”, “Ayi Mana y’Ukuri” n’izindi. Yavutse ku wa 15 Nyakanga 1989 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aza gutura mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2009 yerekeje muri Kenya kubera akazi, ari na ho yakomereje amasomo ye. Mu 2014, yimukiye muri Canada, aho atuye kugeza ubu, akaba ari ho yatangiriye kuririmba ku giti cye. Indirimbo ze zatangiye kujya hanze ku mugaragaro guhera mu 2018.

Ku ruhande rwa Emmy Vox (Sibomana Emmanuel), ni umwe mu bahanzi ba Gospel bari kwigaragaza cyane muri iyi minsi. Afite indirimbo zirimo “Narabohowe” yakoranye na Adrien Misigaro, ndetse akunze kugaragara akorana n’abandi bahanzi mu bihangano bitandukanye.

Impano ye yatangiye kugaragara cyane ubwo yasubiragamo indirimbo z’umuhanzi Alpha Rwirangira, wahise atangaza ko yiteguye kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.

Indirimbo “Amateka” ni imwe mu zo amaze gushyira hanze zakunzwe cyane, ndetse akaba ayifata nk'iy'ibihe byose, kuko ishingiye ku bihe bikomeye yanyuzemo hamwe n’Imana n’uburyo byabyaye igihangano cyiza.

Indirimbo “Upendo Wako” ya Nice Ndatabaye na Emmy Vox ije yibutsa abantu ko urukundo rw’Imana ari urw’ukuri, rudashingira ku byo yakoze, ahubwo rumwakira uko ari, rukamuhindura, kandi rukamwigisha gukunda abandi.

Nice Ndatabaye yamamaye mu ndirimbo "Umbereye maso" yahembuye benshi ku Isi

Emmy Vox wamenyekanye mu ndirimbo "Amateka" ari mu baramyi bahagaze neza mu Rwanda

Nice Ndatabaye na Emmy Vox ni ubwa mbere bakoranye indirimbo

REBA INDIRIMBO "UPENDO WAKO" YA NICE NDATABAYE FT EMMY VOX


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...