Spyro
yatangaje ko umuziki we wakomeje kudindira nyuma yo gukorana indirimbo na
Davido ndetse na Mayorkun, nyamara yari yiteze ko nyuma yo gukorana n’ibi
byamamare bizamufasha kuzamura urwego rw’umuziki we.
Uyu musore
mu 2018 yakoranye n’aba bahanzi babiri bari bagezweho muri Nigeria, aho bakoranye
‘Funke remix’ basubiyemo indirimbo ‘Funke’ yari isanzwe ari iya Spyro wenyine.
Aganira na
HipTV, Spyro yagize ati:” Nari mfite indirimbo irimo Davido na Mayorkun.
Natekerezaga ko ubuzima bwange bugiye guhinduka. Indirimbo yaje ari ikintu
kinini, ariko nahise nsubira hasi.
“Naricaraga
nkabitekerezaho kuko ni gute nakoranye na Davido, nkaryoshya hamwe na Mayorkun,
mu gihe gito bakaba batakitaba na telephone yange. Naricaraga nkarira gusa kuko
nabaga mfite ababyeyi mu rugo ngomba kwitaho, ariko ibintu ntibyagendaga neza.”
Nubwo mu 2018 yagerageje ntibimuhire, Spyro yaje kwamamara mu 2022 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Who is your guy’ yabaye ikimenyabose ndetse akaza kuyisubiranamo na Tiwa Savage.