Uwa gatanu wera ukomoka ku byabaye mu
minsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yesu ku Isi. Bibiliya itubwira ko Yesu yafashwe mu
ijoro ryo ku wa Kane, nyuma yo gusangira ifunguro rya nyuma (Last Supper)
n’intumwa ze.
Ibi bikorwa byabaye nyuma y’igihe
kirerekire Yesu yari amaze yigisha, akora ibitangaza, akababarira abanyabyaha,
ariko kandi akamaganwa n’abakuru b’idini ya Kiyuda babonaga ko asenya imigenzo
n’amategeko bari bazi.
Nyuma y’ifunguro rya nyuma, Yesu
yagiye gusenga mu gashyamba ka Getsemane, aho yaje gufatirwa na Yuda
Isikariyota wamugurishije ku biceri 30 by’ifeza.
“Baramufata bamushyira kwa Kayafa,
umutambyi mukuru, aho abigishamategeko n’abakuru b’Abayuda bari bateraniye.” –
Matayo 26:57
Icyo gihe, Yesu yaciye imbere
y’urukiko rw’abayobozi b’Abayuda, hanyuma yoherezwa imbere ya Pilato,
guverineri w’Abanyaroma. Nubwo Pilato atigeze abona icyaha muri Yesu,
yashyizweho igitutu n’imbaga yamusabaga kumubamba, maze yemera ko abambwa.
“Pilato arababwira ati ‘Mbese
nzabambisha Umwami wanyu?’ Abakuru b’abatambyi baramusubiza bati ‘Nta wundi
mwami dufite, uretse Kayisari.’ Nuko Pilato amushyikiriza ngo abambwe.” –
Yohana 19:15-16
Nyuma yo gufatwa, agakubitwa ibiboko,
agacibwa mu maso ndetse agakorerwa n’ibindi byinshi by’iyicarubozo, Yesu
yabambwe ku musaraba ku musozi wa Goligota. Ku musaraba, yagize umubabaro
ukomeye, ariko agira amagambo y’imbabazi, urukundo mu gukunda abantu.
“Aravuga ati ‘Data, bababarire kuko
batazi ibyo bakora.’” – Luka 23:34
Yapfuye saa cyenda z’amanywa
(3:00pm), isi irijima, igitambaro cyari gikinjirije ahera gitabukamo kabiri,
hatangira ibihe bishya byo gukira no gucungurwa.
Nyuma y’ibyo, Yesu yaragije ubuzima
bwe Imana hanyuma ahita atanga nk’umwami. “Yezu asemerera ijwi rirenga, ati
‘Data, nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe.’ Amaze kuvuga atyo arapfa.” –
Luka 23:46
Uwa Gatanu Wera ntusobanurwa gusa
nk’umunsi w’akababaro, ahubwo ni umunsi ushimangira urukundo rukomeye Imana
yagiriye abantu. Nk’uko intumwa Pawulo abivuga:
“Imana yerekanye urukundo rwayo kuri
twe, kuko Kristo yadupfiriye mu gihe twari abanyabyaha.” – Abaroma 5:6-8
Uyu munsi niwo shingiro ry’ijambo
“Icungurwa”. Niwo munsi Yezu yapfiriyeho kugira ngo arimbure icyaha, agire
abantu bashya, kandi abazanire ubugingo buhoraho.
“Ni ukuri ndababwira yuko uwumva
ijambo ryanjye akizera uwantumye, afite ubugingo buhoraho kandi ntiyinjira mu
rubanza, ahubwo yavuye mu rupfu ajya mu bugingo.” – Yohana 5:24
Uyu munsi wa gatanu ubanziriza umunsi wa pasika aho abakirisitu hirya no hino ku Isi baba bizihiza izuka rya Yesu Kirisitu umwana w’Imana nk’uko babyizera.
