Nk’uko tubikesha
ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’ibinyamakuru bitandukanye byandika ku bijyanye
n’imyitwarire y’abakozi n’abakoresha, umubano mwiza kandi ukwiye ugira uruhare runini mu
kongera umusaruro no kugabanya amakimbirane ku kazi.
Ikinyamakuru Forbes kivuga ko kubaka umubano wubakiye ku bwubahane, ikizere, no kumvikana ari ingenzi mu kubaka ikigo gifite imbaraga. Abakozi bakunze gukora neza iyo bumva bashyigikiwe kandi bubashywe n’abakoresha babo.
Ku rundi ruhande, ibinyamakuru nka Harvard Business Review byerekana ko
amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha ashingiye ku kutumvikana ku
nshingano, icyizere gike, cyangwa kubura itumanaho ryiza, bishobora gutuma
umusaruro ugabanuka ndetse bikaba intandaro yo kutagira umwuka mwiza ku kazi.
Ni ngombwa ko umukozi
agaragaza imyitwarire ikurikira igihe ari ku kazi: kubaha umukoresha n’abandi
bakozi, gukora inshingano ze neza kandi ku gihe, kwirinda amagambo
n’imyitwarire yabangamira akazi, no kuba inyangamugayo. Ikinyamakuru Inc. gisobanura ko umukozi ukora neza
kandi wubaha abakoresha be aba ari isoko y’iterambere ry’ikigo.
Ku rundi ruhande,
umukoresha na we agomba kugaragaza imyitwarire iboneye ku bakozi be. Ibi birimo
kubaha no gukurikiza amategeko agenga umurimo, guha abakozi amahirwe angana, no
gutanga ubutabera mu buryo bw’imishahara n’ibindi byangombwa by’akazi.
Ikinyamakuru Business Insider
kigaragaza ko abakoresha bagaragaza ubushobozi bwo kuyobora no gushyigikira
abakozi babo, bagira ikipe ikora neza kandi itajegajega.
Ikindi cyakunze kugarukwaho n'ubushakashatsi ni uko itumanaho rinyuze mu mucyo rifasha gukemura
ibibazo hakiri kare, bityo bigatuma habaho umwuka mwiza hagati y’umukozi
n’umukoresha. Iyo hari ikibazo, guhanahana ibitekerezo mu bwubahane bituma
habaho umuti urambye.
Ku bijyanye
n’ibidakwiriye, ibinyamakuru nka The
Guardian byerekana ko kwanga gukorera hamwe, gusebanya, gutanga amakuru
atariyo ku bakozi cyangwa abakoresha, guhohotera cyangwa kubuza abakozi
uburenganzira byangiza umubano ndetse bikagabanya umusaruro.
Nubwo kumenyera
umukoresha mu rwego rwo kumenya imico ye n’icyo yifuza ari byiza, ariko kwisanzura birengeje
urugero ntibikwiye na gato. Nk’uko ikinyamakuru Harvard Business Review kibigaragaza, umukozi agomba guhora
yubaha imbibi z’umubano afitanye n’umukoresha we, akirinda kwitwara nabi cyangwa
gusuzugura inshingano ze bitewe no kwisanzura birengeje urugero. Kwisanzura
cyane bishobora gutuma habaho kutubahana, kubura icyubahiro, ndetse bikaba
intandaro y’amakimbirane hagati yabo no kudakora akazi nk'uko bikwiye.
Umubano mwiza wubakiye ku
bwubahane no kumvikana usaba ko umukozi ahora afite ubunyamwuga n’ubushishozi mu
buryo yitwara ku mukoresha we, yaba ari mu kazi cyangwa hanze y’akazi.
Ikinyamakuru Forbes gisobanura
ko kwirinda kwisanzura birenze urugero bituma umubano ukomeza kuba mwiza,
bigafasha umukozi n’umukoresha gukorana neza no kugera ku ntego zihuriweho.