Ibi
yabitangarije InyaRwanda mu gihe bitegura kumurika EP yabo nshya bise
‘Installation’, igitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Universe, kuri uyu wa
Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025.
Mu
magambo yuzuye ishimwe n’icyubahiro, Kivumbi yavuze ko gukorana na Mike
Kayihura kuri uyu mushinga bihuye n’igihe cyiza cyabo bombi.
Ati “Muri
make cyari cyo gihe cyiza cyo gukora noneho Album duhuriyeho twese tukayitura
abantu. Kuko dufitanye imiziki myinshi ku buryo twabaha ‘Installation’ buri mwaka.”
Kivumbi
King yavuze ko Mike Kayihura atari mugenzi we mu muziki gusa, ahubwo ko ari
umuntu ufite umwanya wihariye mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse no mu
iterambere rye nka mugenzi we w’injyana ya R&B na Pop mu Rwanda.
Yagize
ati “Mike Kayihura ni umuntu w’ingenzi muri ‘career’ yanjye (mu rugendo rwanjye
rw’umuziki). Dusangira ibitekerezo, tugakorana indirimbo kandi zikunzwe cyane.
Ni umuntu mwiza kandi wihariye kuri njye.”
Ubufatanye
bw’aba bahanzi bombi si bushya mu matwi y’abakunzi b’imyidagaduro.
Bamaze
igihe bakorana indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Sabrina’ n’izindi nyinshi
zabahesheje izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda no mu karere.
‘Installation’:
EP iriho indirimbo eshanu zigaragaza uburemere bw’ugutekereza kwabo. ‘Installation’
ni EP igizwe n’indirimbo 5 yasohotse ku wa 1 Kanama 2025. Iriho: Mariya, Closer,
Kill Em with Love, Mama na Somebody Else.
Ni
umushinga wubakiye ku mwumvane n’ubuhanga bw’aba bahanzi bombi, bahuza injyana
zicishije bugufi n’ubutumwa bwimbitse bw’urukundo n’ubuzima bw’umuntu.
Kuri
uyu wa 13 Ukuboza 2025, Kivumbi King na Mike Kayihura bazahurira ku rubyiniro
mu gitaramo cyabo gisa n’igitangiza uru rugendo rushya rwa ‘Installation’.
Ni
bwo bwa mbere bagiye kugaragara mu gitaramo cyigenewe bo ubwabo, gishyize hamwe
ubuhanzi bwabo kuva batangira gukorana.
Iki gitaramo kiratanga icyizere cyo kuba kimwe mu by’ingenzi mu mpera z’umwaka, kuko ubusanzwe indirimbo zabo zifatwa nk’izirimo umwimerere, ubuhanga n’amarangamutima akora ku mitima y'abakunzi b’umuziki.

Kivumbi King yemeza ko Mike Kayihura ari umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, mu gihe bitegura kumurika EP yabo ‘Installation’

Ubufatanye bwa Kivumbi King na Mike Kayihura bwongeye kwerekana imbaraga, ubwo batangazaga ko ‘Installation’ ari umushinga ukubiyemo ubuhanga n’ibitekerezo bahuriyeho mu muziki

Kivumbi
King avuga ko Mike Kayihura amufata nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe no mu
iterambere rye nk’umuhanzi, ahamya ko imibanire yabo yabyaye umusaruro ukomeye
mu muziki
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE EP YA KIVUMBI NA MIKE KAYIHURA
