Ni umuntu w’ingenzi kuri njye- Kivumbi kuri Mike Kayihura bakoranye EP bagiye kumurika

Imyidagaduro - 12/12/2025 9:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni umuntu w’ingenzi kuri njye- Kivumbi kuri Mike Kayihura bakoranye EP bagiye kumurika

Umuraperi Kivumbi King yumvikanishije ubufatanye bukomeye afitanye na Mike Kayihura, ubwo yatangazaga ko uyu muhanzi ari umwe mu bantu bafite uruhare rufatika mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ibi yabitangarije InyaRwanda mu gihe bitegura kumurika EP yabo nshya bise ‘Installation’, igitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Universe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025.

Mu magambo yuzuye ishimwe n’icyubahiro, Kivumbi yavuze ko gukorana na Mike Kayihura kuri uyu mushinga bihuye n’igihe cyiza cyabo bombi.

Ati “Muri make cyari cyo gihe cyiza cyo gukora noneho Album duhuriyeho twese tukayitura abantu. Kuko dufitanye imiziki myinshi ku buryo twabaha ‘Installation’ buri mwaka.”

Kivumbi King yavuze ko Mike Kayihura atari mugenzi we mu muziki gusa, ahubwo ko ari umuntu ufite umwanya wihariye mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse no mu iterambere rye nka mugenzi we w’injyana ya R&B na Pop mu Rwanda.

Yagize ati “Mike Kayihura ni umuntu w’ingenzi muri ‘career’ yanjye (mu rugendo rwanjye rw’umuziki). Dusangira ibitekerezo, tugakorana indirimbo kandi zikunzwe cyane. Ni umuntu mwiza kandi wihariye kuri njye.”

Ubufatanye bw’aba bahanzi bombi si bushya mu matwi y’abakunzi b’imyidagaduro.

Bamaze igihe bakorana indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Sabrina’ n’izindi nyinshi zabahesheje izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda no mu karere.

‘Installation’: EP iriho indirimbo eshanu zigaragaza uburemere bw’ugutekereza kwabo. ‘Installation’ ni EP igizwe n’indirimbo 5 yasohotse ku wa 1 Kanama 2025. Iriho: Mariya, Closer, Kill Em with Love, Mama na Somebody Else.

Ni umushinga wubakiye ku mwumvane n’ubuhanga bw’aba bahanzi bombi, bahuza injyana zicishije bugufi n’ubutumwa bwimbitse bw’urukundo n’ubuzima bw’umuntu.

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2025, Kivumbi King na Mike Kayihura bazahurira ku rubyiniro mu gitaramo cyabo gisa n’igitangiza uru rugendo rushya rwa ‘Installation’.

Ni bwo bwa mbere bagiye kugaragara mu gitaramo cyigenewe bo ubwabo, gishyize hamwe ubuhanzi bwabo kuva batangira gukorana.

Iki gitaramo kiratanga icyizere cyo kuba kimwe mu by’ingenzi mu mpera z’umwaka, kuko ubusanzwe indirimbo zabo zifatwa nk’izirimo umwimerere, ubuhanga n’amarangamutima akora ku mitima y'abakunzi b’umuziki.


Kivumbi King yemeza ko Mike Kayihura ari umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, mu gihe bitegura kumurika EP yabo ‘Installation’


Ubufatanye bwa Kivumbi King na Mike Kayihura bwongeye kwerekana imbaraga, ubwo batangazaga ko ‘Installation’ ari umushinga ukubiyemo ubuhanga n’ibitekerezo bahuriyeho mu muziki


Kivumbi King avuga ko Mike Kayihura amufata nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe no mu iterambere rye nk’umuhanzi, ahamya ko imibanire yabo yabyaye umusaruro ukomeye mu muziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE EP YA KIVUMBI NA MIKE KAYIHURA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...