Ni ubuyobozi ntagereranywa - Minisitiri Bizimana yakeje Perezida Kagame anavuga ko nta maraso azongera kumeneka mu Rwanda

Amakuru ku Rwanda - 19/04/2025 5:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni ubuyobozi ntagereranywa - Minisitiri Bizimana yakeje Perezida Kagame anavuga ko nta maraso azongera kumeneka mu Rwanda

Kuri uyu wa 19 Mata 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, bahawe ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ariko kandi igahagarikwa n'abana b'u Rwanda.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri Bizimana nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X. Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ku bw'impanuka, ahubwo ko ari umushinga watekerejwe kandi ugashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi. Yavuze ko abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege babeshya cyane kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu 1959 kandi nta ndege yari yahanuwe.

Yashimangiye ko hagati y’amatariki ya 25-28 Werurwe 1962, muri Perefegitura ya Byumba hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 2. Yagize ati "Birabereka ko kwica Abatutsi bitatangiye mu 1994 ahubwo byahereye kera, aho ubutegetsi bwavugaga ko Igihugu ari icy’Abahutu, ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari abanzi b'Abahutu bityo ko bagomba kwicwa."

Mu mpanuro zatanzwe na Minisitiri Bizimana asoza ikiganiro cye i Mutete, yagarutse ku kamaro k’ubuyobozi bwiza bwita kuri buri muturage wese: yagize ati: “Mujye mwumva akamaro k’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, bukorera buri muturage aho ava akagera. Ni ubuyobozi ntagereranywa.”

Yakomeje ashishikariza abari aho, gukomera ku buyobozi bwiza anavuga ko nta maraso azongera kumeneka mu Rwanda, kandi ko u Rwanda ari ur'Abanyarwanda bose. Ibi yabigarutseho agira ati: “Ubuyobozi bwiza butubanisha tubukomereho. Ni cyo kizatuma imyaka amagana, ibihumbi, nta maraso azongera kumeneka mu Rwanda, rukaba Igihugu dusangiye iteka ryose, ntawe ukirushamo undi uburenganzira.”

Minisitiri Bizimana yasoje ashishikariza abari bitabiriye kurwanya icyashaka kubabibamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yagize ati: “N’aba twaje Kwibuka bifuzaga kuba mu Rwanda nk’uru nguru. Kubibuka neza ni ukurinda ubumwe bwacu, turwanya icyashaka kongera kutubibamo amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.”


Minisitiri Bizimana yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...