Ni ryari ngomba gufata umwanzuro wo gutandukana n'umukunzi wanjye?

Urukundo - 06/04/2025 4:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni ryari ngomba gufata umwanzuro wo gutandukana n'umukunzi wanjye?

Urukundo ni rwiza ndetse usanga umuntu uri mu rukundo aba yishimye, asa n’uwageze mu ijuru rito. Ariko ibi ni ku muntu wahiriwe mu rukundo, ufite umukunzi umwitaho, kandi babanye neza. Nyamara ushobora kuba uri mu rukundo, utishimye na gato, muhora mutongana, nta mahoro mufite mu rukundo rwanyu.

Gutandukana n’umukunzi, ni icyemezo kigoranye cyane. Usanga abenshi barabuze amahitamo, bibaza uko bizagenda igihe bazaba baratandukanye n’abakunzi babo, aho buri wese azi iby’umubano wabo, bibaza bati “ese ni ryari ngomba gufata umwanzuro wo gutangukana n’umukunzi wanjye?"

Iyo umubano wanyu utangiye kuzamo ibibazo n’amakimbirane, mugatangira kutumvikana, ndetse wanagerageza uburyo bushoboka bwose bwo kubikemura bikanga, utangira kwibaza niba umubano wanyu uzigera ugaruka ku murongo cyangwa niba ari igihe cyo gutandukana. 

Dore zimwe mu ngingo ushobora kugenderaho umenya niba ari umwanya wo gutandukana n’umukunzi wawe nk’uko tubikesha ikinyamakuru Health Line:

Igihe utakimufitiye icyizere ndetse ukumva utishimye mu mubano wanyu: Kugira ngo urukundo rugere kure, ni ngombwa ko abakundana baba bizerana kandi buri wese yishimye. Niba mu rukundo rwanyu atari uku bimeze, iki ni ikimenyetso simusiga ko umubano wanyu ntaho uzagera kure.

Guhorana amakimbirane n’intonganya zidashira: Ni byiza ko abakundana babana mu mahoro kandi bumvikana, niba rero mwebwe mu rukundo rwanyu muhorana intonganya zidashira, mukagirana ibibazo bihoraho, ni byiza gutandukana hakiri kare, mbere y’uko amakimbirane yanyu abakururira ibindi bibazo.

Igihe umukunzi wawe aguhohotera: Ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’ihohoterwa mu rukundo bushobora kuba impamvu yo gutandukana. Niba umukunzi wawe ajya aguhohotera ndetse akabikora kenshi, ni igihe cyo gutekereza ku gutandukana nawe, maze ugatangira ubuzima bushya.

Agasuzuguro nako ni ikindi cyatuma utandukana n’umukunzi wawe: Ni byiza gukundana n’umuntu ukubaha, ndetse agaha agaciro amarangamutima yawe, niba rero umukunzi wawe atakubaha, ntabwo akwiriye urukundo rwawe.

Ikindi ni uko mu gihe umukunzi wawe atita ku nyungu zawe, agahora yita ku nyungu ze mu rukundo rwanyu, ni ngombwa kumenya ko nta na rimwe uzigera wishyima muri urwo rukundo. Ni byiza rero kwita ku mibereho yawe myiza maze ugatandukana n’umukunzi wawe, ahubwo ugatangira ubuzima bushya.

Na none kandi, niba wowe n’umukunzi wawe mutakibona umwanya wo kuganira, kuba muri kumwe cyangwa se n’igihe muwubonye mukaba muri kuvugana nabi gusa, ni byiza gutekereza ku gutandukana. Kuko umubano umeze uku, usibye mu makimbirane, n’intonganya nta handi wabageza.

Mbere yo gufata umwanzuro kandi ugomba kubanza ugafata umwanya ukabiganiraho n’umukunzi wawe, mugasasa inzobe, kandi mugafatira umwanzuro hamwe. Ni byiza ko ureba ku byifuzo byawe n’ubuzima bwawe bwo mu mutwe, ntabwo ugomba kwihambira mu mubano uhungabanya amarangamutima tawe, ahubwo uwo mubano ugomba kuwuvamo ugatangira ubuzima bushya.

Na none kandi, ugomba kureba kure. Niba umukunzi wawe mubanye nabi, ubona ko amakimbirane yanyu ashobora kuzavamo ibindi bibazo, cyangwa hakaziramo n’urugomo, icyo gihe gutandukana biri ngombwa. 

Ikindi kandi ugomba kwizera umwanzuro wawe, ukirinda gusubira inyuma, niba umuntu mwaratandukanye ntabwo akwiye kujya ahora agutesha umutwe. Ahubwo ukwiye gukomeza ubuzima, ukiyibagiza ibyakera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...