Ni nk’uko nagutira imyenda – Diez Dola ku bushuti bwe na Ross Kana bwavuyemo indirimbo yamwandikiye

Imyidagaduro - 02/05/2025 3:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni nk’uko nagutira imyenda – Diez Dola ku bushuti bwe na Ross Kana bwavuyemo indirimbo yamwandikiye

Umuhanzi Diez Dola uri mu bagezweho muri iyi minsi, yatangaje ko kuba yaragize uruhare mu kwandika indirimbo ‘Mami’ ya Ross Kana byaturutse ku bushuti bukomeye bafitanye, aho abigereranya n’uko yamutiza imyenda cyangwa akamwiyambaza mu bindi bikorwa byo mu buzima bwa buri munsi.

Indirimbo ‘Mami’ yasohotse ku wa 7 Ugushyingo 2024, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 5 ku rubuga rwa YouTube. Ni indirimbo ihuza imiziki ya Zouk, Afro Pop na Kizomba, ikaba ifite uburebure bw’iminota 5 n’amasegonda 14.

Yanditswe na Diez Dola afatanyije n’abandi bantu babiri. Uburyo bw’amajwi bwakozwe na Element Eleéeh, isukwa neza na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Gad, naho Munezero Chrétien (Colorist) agira uruhare mu gutuma amashusho agaragara neza ku isura.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Diez Dola yavuze ko indirimbo ‘Mami’ yayandikiye Ross Kana nta kindi kimugendekeyeho uretse kuba inshuti ye y’akadasohoka.

Yagize ati: “Ross Kana ni inshuti yanjye. Hari n’ibindi byinshi yangiriye akamaro. Ni nk’umuvandimwe, nk’uko nagutira imyenda cyangwa tukagendana muri gahunda zisanzwe. Kubimufashamo rero ni ibisanzwe.”

Diez Dola kandi yashimiye Imana aho amaze kugera, ndetse n’umubyeyi we wamureze. Yavuze ko indirimbo ‘Zangalewa’ yakorewe na Producer Prince Kiiiz ari yo yamufunguriye amarembo yo kumenyekana.

Ati: “Intego yanjye ntabwo yahindutse. Ndashaka kuba umwe mu bahanzi Abanyarwanda bashobora kwizeramo, bakavuga bati ‘uyu ashobora kutugeza kure, akavanaho imbibi z’igihugu’.”

Diez Dola ni umwe mu bahanzi bakiri bato bari kwigaragaza mu muziki nyarwanda. Akomoka mu Mujyi wa Kigali, aho yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umwanditsi n’umuririmbyi uzi guhuza amagambo n’amarangamutima.

Afite impano yo kuririmba, kwandika no gutanga ubutumwa bufatika, kandi ashyira imbere ubufatanye mu ruganda rw’umuziki. Akorana bya hafi n’abandi bahanzi, urugero rwa hafi akaba ari Ross Kana.

Mu gihe gito amaze mu muziki, yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo: Zangalewa (yamuhesheje izina), Ratata, Toxic Love, n’izindi.

Diez Dola aracyari umuhanzi wigenga (Independent Artist), ariko akunze gukorana na ba producer bakomeye mu Rwanda barimo Prince Kiiiz, Element Eleéeh, na Bob Pro.

Ni umwe mu bahanzi bafite intego yo kwagura umuziki nyarwanda, aho atangaza ko yifuza guhesha ishema igihugu cye binyuze mu mpano ye. 

Diez Dola yatangaje ko kugira uruhare mu ndirimbo ‘Mami’ ya Ross Kana byaturutse ku bushuti basanzwe bafitanye 

Diez Dola avuga ko hari byinshi Ross Kana yamufashije, ibintu agereranya no kuba batizanya imyenda

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘RATATA’ YA DIEZ DOLA

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DIEZ DOLA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...