Ni muntu ki Ndindi Ribakare waganirije abakinnyi ba Rayon Sports bitegura AS Kigali?

Imikino - 20/11/2025 6:04 PM
Share:
Ni muntu ki Ndindi Ribakare waganirije abakinnyi ba Rayon Sports bitegura AS Kigali?

Mu gihe Rayon Sports iri kwitegura AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 8, mu myitozo yayo yasuwe na Ndindi Baudouin Ribakare wigeze gutoza APR FC imyaka itatu.

Ndindi Baudouin Ribakare ni umutoza w’Umurundi w’imyaka 69 wubashywe mu mupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Kane, yasuye Rayon Sports mu myitozo yitegura umukino wa AS Kigali, aho yaganirije abakinnyi ku busabe bw’Umutoza w’Umusigire wa Rayon Sports, Aruna Ferouz.

Ferouz yasobanuye ko Ribakare atari umutoza mushya wa Rayon Sports, ahubwo yaje nk’inshuti n’umujyanama.

Yagize ati: “Uriya ni umusaza watojwe abatoza benshi i Burundi harimo nanjye. Yadufashije kujya mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu 1995.

Yaje kugira ngo amfashe mu kungira inama no kuganiriza abakinnyi kuko azi umupira w’u Rwanda kandi yatoje hano. Ntabwo ari umutoza kuko yarabiretse.”

Ribakare ni umwe mu batoza bubatse umupira w’Uburundi. Yize ubutoza mu Budage ndetse akorera mu makipe akomeye n’amashuri y’abatoza.

Yamenyekanye cyane ubwo yatozaga ikipe y’Intamba mu Rugamba z’abatarengeje imyaka 20, azigeza ku mwanya wa kabiri muri Afurika no kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 1995. Nubwo yasezerewe mu matsinda, ibyo yabashije kugeraho byanditse amateka.

Yatoje kandi abakinnyi benshi bakomeye barimo Aruna Ferouz, Didier Bizimana (Utoza Intare FC), Ndayishimiye Sutche Wembo, Maulidi Jumapili n’abandi benshi biciye mu mupira wo mu Burundi no mu mahanga.

Mu Rwanda, yatoje APR FC kuva 1997 kugeza 1999, mu gihe ikipe yari iyobowe na kapiteni Rudifu, akomeza kumenyekana nk’umutoza ufite ubumenyi n’uburambe bwihariye.

Kugera kwe muri Rayon Sports kwari ugutanga inama, kongerera abakinnyi icyizere no gufasha Ferouz kureba ibyakosorwa, mu gihe iyi kipe yitegura umukino ukomeye na AS Kigali.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...