Ni iyihe migenzo ikorwa mu gihe cyo gutora Papa?

Imyidagaduro - 21/04/2025 5:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni iyihe migenzo ikorwa mu gihe cyo gutora Papa?

Mu matora ya Papa, Abakaridinari bari munsi y’imyaka 80 kuva igihe Papa ucyuye igihe yeguriye cyangwa se yapfiriye barahura bagatora ugomba kuba Papa ariko bakabanza kurahirira kutazamena ibanga.

Nk'uko bikubiye mu nyandiko ya Universi Dominici Gregis yanditswe na Papa Yohani Pawulo wa II mu 1996 ndetse n’andi mategeko ya Kiliziya Gaturika, hari ibikorwa bigomba kubaho mu gihe cyo gutora umushumba mukuru wa kiliziya gatorika ku Isi.

Iyo Papa yitabye Imana cyangwa yeguye, Kiliziya Gatolika ijya mu gihe cyitwa Sede Vacante. Muri icyo gihe, ubuyobozi bwa Kiliziya buyoborwa n’Inama y’Abakardinali (College of Cardinals), ariko ntibemerewe gufata ibyemezo bikomeye kugeza hatowe undi Papa.

Iyo igihe cyo gutora kigeze (hagati y’iminsi 15 na 20 kuva papa wariho avuye mu nshingano) abemerewe gutora (Abakardinali bose bafite imyaka itarenga 80 ku munsi Papa yapfiriyeho bemerewe gutora) bateranira muri Chapelle Sistine mu Ngoro ya Vatican.

Nyuma yo guterana, abaho ikicyitwa ‘Conclave’ bagafungiranwa ahantu hatabahuza n’ibintu byo ku Isi muri rusange, bagasenga, bagakora indahiro zitandukanye mbere y’uko binjira mu bikorwa by’amatora.

Iyo igihe cy’amatora kigeze, batangira n’ijambo “Extra omnes” risobanura ko abandi bose bagomba gusohoka, hasigara abatora gusa kandi nabo batemerewe gusohoka kuko ibintu nkenerwa byose biba biri muri icyo cyumba bafungiwemo.

Batora ukoresheje impapuro zanditseho “Eligo in Summum Pontificem” hanyuma buri karidinari wese akandika izina ry’uwo yifuza ko yaba umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi.

Kugira ngo umuntu atorwe, agomba kubona 2/3 by’amajwi yose mu gihe iyo nta wabonye ayo majwi, amatora yongera gukorwa inshuro ebyiri ku munsi kandi bakaguma muri icyo cyumba nta gusohoka.

Iyo basoje gutora, za mpapuro batoreyeho barazicana umwotsi usohoka ukaba umukara (fumata nera) bivuze ko nta Papa wabonetse, cyangwa umweru (fumata bianca) bivuze ko habonetse Papa mushya.

Iyo hamaze kuboneka uwujuje amajwi, baramubaza bati “Acceptasne electionem?” cyangwa se kumubaza niba yemera kuba papa yabyemera bagahita bamubaza izina azitirira ubwami bwe.

Nyuma yo kwemeranya no kwemera kuba umushumba wa kiliziya gatorika ku Isi, Bamwambika imyambaro ya Papa nuko ku rubuga rwa St. Peter hakandikwaho amagambo azwi cyane ngo “Habemus Papam!” ("Dufite Papa!").

Papa mushya ahita agaragara ku idirishya rya Basilika ya St. Peter, akavuga ijambo rye rya mbere ku mugaragaro, agatanga umugisha uzwi nka Urbi et Orbi (ku mujyi wa Roma no ku isi).



Umwanditsi:

Yanditswe 21/04/2025 5:42 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...