Ni iyihe kipe isubira mu cyiciro cya kabiri hagati ya Muhazi United na Amagaju?

Imikino - 28/05/2025 12:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni iyihe kipe isubira mu cyiciro cya kabiri hagati ya Muhazi United na Amagaju?

Mu masaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, kuri Stade Huye, hateganyijwe umukino ukomeye cyane mu mpera za shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ni umukino ushobora kwemeza uzasigara mu cyiciro cya mbere n’uzamanuka mu mukino Amagaju FC yakira Muhazi United mu rugamba rufatwa nk’urwa nyuma.

Amagaju FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 33, arusha Muhazi United amanota atatu gusa, iyi yo iri ku mwanya wa 15. Bivuze ko kunganya byonyine bihagije ku Amagaju ngo agume mu cyiciro cya mbere, mu gihe Muhazi isabwa gutsinda nta yandi mahitamo.

Amagaju FC iraba ikinira kuri Stade yayo, bikaba bishobora kuyihesha amahirwe yo kwitwara neza. Umutoza w’iyi kipe, Amars Niyongabo, ukomoka mu Burundi, yavuze ko nubwo bakinira iwabo, bagomba kwitonda kuko bahanganye n’ikipe ikomeye.

Amars Niyongabo yagize ati: “Uyu ni umukino wo gupfa no gukira. Tugomba kuba twiteguye neza mu mutwe no ku mubiri. Tugomba gukoresha imbaraga zacu zose kuko niwo mukino usigaye, kandi uzagena niba tuguma mu cyiciro cya mbere. Muhazi izaza ishaka gutsinda, ariko natwe twiteguye guhangana,

Uyu mutoza yemeye ko ikipe ye ititwaye neza mu mikino iheruka, bikayiviramo gutakaza amanota menshi. Yagize ati: “Ntitwari twitwaye neza mu minsi ishize, ariko ubu ntabwo twaguma mu byabaye. Tugomba gutekereza kuri uyu mukino. Aya manota atatu ni ingenzi cyane kuri twe, kandi ndizera ko dushobora kuyabona.”

Mbere y’uyu mukino, Amagaju FC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko Muhazi United yakurwa amanota nyuma yo gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina.

Amagaju yavuze ko umukinnyi wa Muhazi witwa Serge Murangamirwa yakinnye umukino wahuje Muhazi na Vision FC tariki ya 15 Gashyantare 2025, nyamara yari afite amakarita atatu y’umuhondo agomba kumuhagarika umukino umwe.

Muhazi yatsinze uwo mukino 1-0, ariko Amagaju yasabye ko FERWAFA yakuraho amanota atatu kuri Muhazi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 40.2 y’amategeko agenga shampiyona.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Muhazi United yavuze ko ibyo Amagaju yakoze ari “Mind game” igamije kuyobya intekerezo. Yemeje ko bo bibanda gusa ku mukino, nta kindi.

Amagaju afite urugamba rukomeye rwo guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere 

Muhazi United iri gukubita agatoki ku kandi 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...