Mu
butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22
Gicurasi 2026, Yolande Makolo yavuze ko iyi filime yerekana ubukungu buhishe mu
mateka y’u Rwanda ndetse n’uburemere bw’inkuru zitangwa n’abahanzi
n’abanyabugeni b’Abanyarwanda.
Yagize
ati: “Gutoranywa kwa ‘Ben’Imana’ muri Cannes Film Festival mu cyiciro cya Un
Certain Regard ni ishema ku gihugu ndetse ni ukwemeza impano n’ubuhanga
by’Abanyarwanda. Iki gihangano kigaragaza ubukire bw’amateka yacu n’uburemere
bw’inkuru zitangirwa n’amajwi y’Abanyarwanda.”
Yakomeje
ashimira byimazeyo umuyobozi wa filime, Marie-Clémentine Dusabejambo,
abakoranye na we ndetse n’abayitunganyije, ku bwo kugeza iki gihangano ku rwego
rwo hejuru rwa sinema mpuzamahanga.
Ati:
“Ndashimira byimazeyo umuyobozi wa filime Marie-Clémentine Dusabejambo, ikipe
yose yakoze iyi filime ndetse n’abayitunganyije, kuba baragejeje iki gihangano
ku rwego rwo hejuru rwa sinema mpuzamahanga.”
Filime
Ben’Imana ni yo filime ya mbere ndende yakozwe n’umuyobozi wa sinema
w’Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo, ndetse yamaze gukora amateka
nyuma yo gutoranywa mu cyiciro cya Un Certain Regard mu iserukiramuco
mpuzamahanga rya sinema rya Cannes rya 2026.
Iyi
filime kandi yabaye iya mbere yayobowe n’Umunyarwanda igeze mu cyiciro cy’amarushanwa
yemewe cya Cannes (Official Selection), nyuma ya Munyurangabo yo mu 2007 yari
iyobowe n’umu-American Lee Isaac Chung.
Iserukiramuco
rya Cannes Film Festival riri mu maserukiramuco akomeye kandi yubashywe cyane
muri sinema ku Isi, aho gutoranywamo bifatwa nk’intambwe ikomeye ku rugendo rwa
filime ndetse n’abayikoze.
Mbere
yo gukora Ben’Imana, Dusabejambo yari amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga
abikesha filime ngufi zirimo A Place for Myself, Icyasha, Behind the World na
Lyiza, zagarukaga ku nsanganyamatsiko zirimo amateka, uburenganzira bwa muntu
n’imibereho y’abaturage.
Iyi
filime ye ya mbere ndende yanyuze mu mahugurwa n’amarushanwa mpuzamahanga arimo
La Fabrique Cinéma, Atlas Workshops zo muri Marrakech International Film
Festival na Ouaga Film Lab. Yanatewe inkunga n’ibigo bikomeye birimo World
Cinema Fund ya Berlinale.
Mu
2025, Ben’Imana yahawe inkunga ya Sørfond yo muri Norvège, inegukana ibihembo
birimo ibihumbi 40$ bya Red Sea Souk Post-Production Award n’inkunga ya Filmmore
ifite agaciro ka 32,500$.
Ben’Imana
yakozwe n’abatunganya filime barimo Samantha Biffot wo muri Côte d’Ivoire na
Marie Epiphanie Uwayezu wo mu Rwanda. Ifatwa ry’amashusho ryakozwe na Mostafa
El Kashef wo mu Misiri, wanakoze kuri Aisha Can’t Fly Away yagaragajwe muri Cannes
2025.
Iserukiramuco
rya Cannes Film Festival rya 79 riri kuba kuva tariki 12 kugeza 23 Gicurasi
2026 mu Bufaransa. Muri iri serukiramuco, hazagaragaramo n’abayobozi ba sinema
bakomeye ku Isi barimo Pedro Almodóvar, Asghar Farhadi na Hirokazu Kore-eda.
Dusabejambo
Marie- Clementine ari kumwe 'Marigarita' wamamaye muri Papa Sava, wakinnye
ariwe mukinnyi w'imena muri filime 'Ben'Imana'
Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni
yitabiriye ibirori byo kumurika filime 'Ben'Imana' mu Bufaransa
Abakinnyi ba filime banyuranye barimo Isabelle Kabano, Marigarita, Nyiragitariro bashyigikiye Dusabejambo ubwo yamurikaga filime ye mu iserukiramuco rya Cannes




