Ibi byatangiriye mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 muri Vancouver, umwe mu Mijyi ihenze cyane muri Canada kandi utuwe n’Abanyarwanda bacye.
Nubwo byari bimeze bityo ariko, aba baririmbyi bombi
bakiriwe mu buryo budasanzwe n’abakunzi babo n’abakunda indirimbo zihimbaza
Imana, bituma igitaramo cyabo cya mbere cyuzura ku buryo byarenze ibyo bari
biteze.
Vancouver
bakoreyemo igitaramo cyabo cya mbere, ni umujyi uhenze cyane utabamo
Abanyarwanda benshi. Ufatwa nk’umujyi wa Kabiri muri Canada uhenze, ndetse
utuwemo n'abanyafurika bacye cyane.
N'ubwo
bimeze gutya ariko, umujyanama wa Vestine na Dorcas, Murindahabi Irene yabwiye
InyaRwanda ko "kubera Imana twabonye abantu buzura 'Salle', aho twakoreye
hari huzuye."
Akomeza agira ati "Byari ibintu byiza. Rwari urugendo shuri kuri twe, nk'igitaramo cya
mbere tuhakoreye. Abantu b'inaha n'ubwo baba baje bafite umwanya muto ariko uba
ubona ko banyotewe no gutarama. Ni ubwa mbere bari babonye Vestine na Dorcas,
byari byiza cyane."
Yavuze
ko muri iki gitaramo, Vestine na Dorcas bahuriye ku rubyiniro n'umuramyi Adrien
Misigaro. Murindahabi yavuze ko ashingiye ku kuntu bakiriwe mu gitaramo cya mbere
ari 'ikimenyetso cy'uko n'ahandi turi bukurikizeho tuzahasanga
abantu bakeneye gutaramirwa."
Yasobanuye
ko bategura ibi bitaramo, bahereye ku Mijyi irimo abantu bacye, hanyuma bazasoreza
mu Mijyi ituwe n'abanyafurika benshi harimo nka Ottawa na Montreal.
Yavuze ko kuri gahunda y'ibitaramo bafite, basigaranye ibitaramo bitatu. Ariko
kandi bari gutekereza uburyo bazagura ibi bitaramo bikazagera hirya no hino,
bakazenguruka Canada.
Anavuga
ko muri gahunda bafite harimo no gukorera ibitaramo muri Amerika. Ati "[…]
Kuri gahunda y'ibitaramo dusigaranye bitatu. Kubera ko Canada ari nini ntabwo
wahita uyirangiza, ariko turi gutekereza ko twakora ibitaramo byo kuyizenguruka
tukabona no kujya no mu bindi bihugu nk'Amerika."
Murindahabi avuga ko ashingiye ku bwitabire bw'igitaramo cyabo cya mbere, babwiwe ko ari bo bantu ba mbere babashije gukorera igitaramo muri Vancouver bakabona abantu kuko ubundi abantu benshi barabizi ko muri Vancouver bigoye kubona abantu baza mu gitaramo kuko babi bigoranye.
Vestine
na Dorcas bari kumwe n’abakunzi babo ndetse n'abaririmbyi babafashije ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye i Vancouver
Abitabiriye igitaramo bashimye uburyo aba baririmbyi batanga ubutumwa butuma abantu barushaho kwegera Imana
Vestine na Dorcas bafashe umwanya wo gushimira abitabiriye igitaramo cyabo cya mbere muri Canada
Abakunzi b’indirimbo zabo banyuzwe n’uburyo aba bombi baririmbye mu buryo bw’umwimerere kandi bufite ubutumwa
Murindahabi yavuze ko iki gitaramo kibaye ikimenyetso cy’uko n’ahandi bazajya bakirwa neza mu bitaramo bikurikira
Abitabiriye
igitaramo bavuze ko byari ibyishimo bidasanzwe kubona Vestine na Dorcas bwa
mbere muri Vancouver
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'YEBO' VESTINE NA DORCAS BITIRIYE IBITARAMO BYABO MURI CANADA