None
se igitaramo "The Nu-Year Groove 2026” giteganyijwe tariki 1 Mutarama 2026
muri BK Arena, ni cyo kigiye kuba igisubizo cy’iri hangana rimaze imyaka,
cyangwa se ni urundi rwego rwo kurirushaho?
Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, aba bahanzi bombi bahuriye imbere
y’itangazamakuru mu kiganiro cyabereye mu Imbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali.
Icyari gihanzwe amaso si indirimbo bazaririmba gusa, ahubwo ni amagambo yabo ku
mubano umaze igihe uvugwaho byinshi.
The
Ben, ubusanzwe uzwiho gutuza mu mvugo ze, yahisemo gushyira imbere igitekerezo
cy’umunezero w’abafana.
Aya
magambo yasaga n’ashaka guhindura icyerekezo cy’ibiganiro byahoraga byibanda ku
guhangana, akabisimbuza igitekerezo cy’uko umuziki ari impano igenewe abantu,
atari urubuga rw’amakimbirane.
Ku
ruhande rwa Bruce Melodie, we yahisemo gusobanura ibintu mu buryo burambuye,
agaragaza ko ihangana rihari ariko ridakwiye gufatwa nabi.
Ati: “(Icyo
kibazo) nagisubiza mu buryo bubiri, abafana ntabwo bajya babura kudugereranya,
ubwo mu y'andi magambo 'Competition' (guhangana) ntiyabura, kubera ko bikorwa
namwe, kandi nimwe bacu…”
Yakomeje
ashimangira ko n’ubwo ihangana rishobora kubaho mu magambo no mu bitekerezo by’abantu,
mu by’ukuri umuziki ugira iherezo rimwe: ibyishimo.
Aya
magambo yombi atandukanye mu mvugo, ariko ahurira ku gitekerezo kimwe: “The
Nu-Year Groove 2026” si intambara yo kwerekana uwegukana intsinzi ku wundi,
ahubwo ni urubuga rwo guhuza imbaraga.
Ariko
kandi, ntawahisha ko kuba Bruce Melodie na The Ben bagiye guhurira ku rubyiniro
rumwe, mu gihe imyaka ishize yaranzwe no kugereranywa kwabo, bihita bihinduka
ikimenyetso gikomeye.
Ku
bafana, iki gitaramo gishobora gufatwa nk’igihe cyo guhumeka no kwibaza niba
iri hangana ryarabayeho mu by’ukuri, cyangwa niba ryari inkuru yubatswe
n’abantu kurusha uko ryari mu mitima y’abahanzi.
Ku
bandi, ni urubuga rushya rwo kongera kugereranya no gukomeza ibiganiro byakunze
kuganza imbuga nkoranyambaga.
Icyakora,
mu byo bombi bavuze, hagaragaramo umwanzuro umwe: umuziki uruta ihangana. “The
Nu-Year Groove 2026” ishobora kutarangiza burundu ibiganiro byo kubagereranya,
ariko ishobora kuba intambwe ikomeye yo kwereka Abanyarwanda ko n’ubwo hari
“competition”, hari n’umunezero urenze byose.
Kuri
Bruce Melodie na The Ben, igisigaye si ugushondana, ahubwo ni uguhurira ku
rubyiniro bagasiga abantu baseka, baririmba, baninjira mu mwaka mushya bafite
ibyishimo.
Bruce
Melodie na The Ben ku meza amwe: Ihangana rimaze imyaka rigiye guhinduka umunezero
muri The New Year’s Groove

Bahuje
imbaraga aho gushondana: Bruce Melodie na The Ben bavuga ko umuziki uruta “competition”, ibyatumye baramukanya, ndetse barahoberana



Mu maso ha rubanda, amagambo arumvikana: Bruce Melodie na The Ben basobanura niba “The Nu-Year Groove 2026”izaba igitaramo cy’ubwiyunge
BWA MBERE BRUCE MELODIE YAHOBERANYE NA THE BEN, BINYURA BENSHI
KANDA HANO UREBE THE BEN NA BRUCE MELODIE MU KIGANIRO KIMWE
ABAFANA BO MU MUJYI WA KIGALI BAGARAGAJE UWO BASHYIGIKIYE HAGATI YA THE BEN NA BRUCE MELODIE
