Ni igitangaza: Umwana yamaze imyaka itatu icyuma cya feri y’igare cyaramuheze mu mugongo atabizi

Ubuzima - 16/10/2026 7:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni igitangaza: Umwana yamaze imyaka itatu icyuma cya feri y’igare cyaramuheze mu mugongo atabizi

Umwana w’umuhungu wo mu Butaliyani yabanye imyaka itatu n’icyuma cya feri y’igare mu mubiri we atabizi, kugeza igihe yatangiriye kugira ububabare mu maguro ku myaka 13. Abaganga bamukoreye ibizamini basanga icyo cyuma cyari cyaragiye mu mugongo we ubwo yari afite imyaka 10, nyuma yo kugwa ari ku igare.

Iyi nkuru yatangajwe n’ibitaro by’abana bya Bambino Gesù, biherereye hafi y’Umujyi wa Roma mu Butaliyani, byasobanuye ko uwo mwana yakomeje ubuzima busanzwe mu gihe cy’imyaka itatu, akina n’abandi kandi akora ibikorwa bya buri munsi atagaragaza ibimenyetso bikomeye by’ingaruka z’icyo cyuma cyari mu mubiri we.

Ibyo byatangiye ubwo yari afite imyaka 10, agwa ku igare maze icyuma cya feri yaryo kikamuvunikiramo. Nubwo icyo cyuma kitongeye kuboneka, nta muntu wigeze amenya ko cyari cyinjiye mu mubiri we giciye mu gikomere gito cyo ku nda.

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru 7SUR7, nyuma y’imyaka itatu, ubwo yari afite imyaka 13, yatangiye kugira ububabare butunguranye mu kuguru kw’iburyo, nyuma aza no kumva atameze neza mu kandi kuguru.

Ibizamini by’imyakura byabanje gukorwa ntibyagaragaje icyari cyateye ubwo bubabare, bituma abaganga bafata icyemezo cyo kureba uko mu mubiri we byifashe.

Icyo kizamini cyagaragaje icyuma kigoramye gifite uburebure bwa santimetero 5.5, cyari cyaragiye mu gice cyo hasi cy’umugongo, hafi y’imyakura ifasha kugenzura imikorere y’amaguru.


Umwana yahise ajyanwa mu bitaro bya Bambino Gesù kugira ngo akorerwe ibindi bizamini. Isuzuma ryimbitse hakoreshejwe icyuma gipima imbere mu mubiri ryagaragaje ko umutwe w’icyuma wari warafatiwe hagati y’amagufa abiri yo mu gice cyo hasi cy’umugongo.

Abaganga batangajwe n’uko uwo mwana yari amaze imyaka itatu abana n’icyo cyuma mu gace k’umubiri koroshye kwangirika, ariko ataragaragaza ibimenyetso bikomeye. Basobanuye ko umubiri we wari warakikije icyo cyuma, warakoze urukuta ruto rw’uturemangingo, rufasha kugabanya ingaruka cyari kugira ku nyama zagikikije.

Kubagwa byasabye ubuhanga budasanzwe

Gukuramo icyo cyuma byasabye ubwitonzi bwinshi kubera ko cyari hafi y’umutsi w’imyakura ushobora kwangirika burundu igihe hagize igice cyawo gikomeretswa.

Abaganga bamaze amasaha atatu bamubaga, bitonze batandukanya umutsi w’imyakura n’icyuma cyari cyarawufasheho. Mu gihe cyose cyo kubagwa, bakurikiranaga imikorere y’imyakura kugira ngo birinde ko yangirika.


Umuganga w’inzobere mu kubaga, Leonardo Oggiano, yavuze ko ingorane zikomeye zari zishingiye ku hantu icyuma cyari giherereye, hafi y’aho umutsi w’imyakura usohokera mu ruti rw’umugongo. 

Itsinda ry’abaganga ryaje kugikuramo cyose, nta kwangiza umutsi w’imyakura.

Pier Francesco Costici, uyobora ishami ry’ubuvuzi bw’amagufa muri ibyo bitaro, yavuze ko ari ikibazo kidasanzwe mu buvuzi, bitewe n’uko umwana yashoboye kugenda no gukora ibikorwa bisanzwe mu gihe cy’imyaka itatu, afite icyuma kinini mu gace k’umugongo koroshye kwangirika.

Nyuma yo kubagwa, uwo mwana yashoboye guhaguruka no kugenda bukeye bwaho. Amaze gukurikiranwa n’abaganga mu gihe cy’iminsi mike, yemerewe gusubira mu rugo.

Ibizamini byakurikiyeho byagaragaje ko yakize neza, nta ngaruka zishamikiyeho zondo zo kwangirika kw’imyakura yasigaranye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...