Ni igihe cyabo, bitabye umuhamagaro bamaramaje - Aimée Micomyiza avuga kuri Ben na Chance

Imyidagaduro - 19/06/2026 3:19 PM
Share:
Ni igihe cyabo, bitabye umuhamagaro bamaramaje - Aimée Micomyiza avuga kuri Ben na Chance

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimée Micomyiza, yashimiye byimazeyo umurimo wa Ben & Chance nyuma yo kwitabira igitaramo bakoreye muri Norvège, avuga ko ari abantu bitabye umuhamagaro w'Imana mu buryo bwuzuye kandi bemeye ko ibakoresha mu guhindura ubuzima bw'abantu.

Nyuma y'igitaramo gikomeye "Easter Jubilee" bakoreye muri BK Arena kuri Pasika tariki ya 05 Mata 2026 bakandika amateka yo kuzuza iyi nyubako, Ben na Chance bahise bajya kuvuga ubutumwa bwiza i Burayi mu bihugu birimo u Bubiligi na Norvège aho Aimée Micomyiza atuye. 

Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo "Zaburi Yanjye", "Amarira", "Twaramugabiwe", "Igikombe Cyanjye" n'izindi, bategerejwe muri Canada mu bitaramo bazakorera mu mijyi itandukanye. Nyuma yaho bazakomereza ivugabutumwa muri Australia. Biteganyijwe ko kuri Pasika y'umwaka utaha bazongera bagataramira muri BK Arena.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Aimée Micomyiza yavuze ko yanyuzwe n'uburyo Imana yakoresheje Ben na Chance mu bitaramo baherutse gukorera i Burayi by'umwihariko icyo muri Norvège, agaragaza ko ubwiza bw'Imana bwakoze ku mitima y'abacyitabiriye.

Micomyiza umaze gukora indirimbo zirimo "Ikamba ry'Abanesheje", "Urwandiko" n'izindi, yagize ati: "Nishimiye cyane kuba naritabiriye igitaramo gikomeye cya Ben & Chance muri Norvège. Ubwiza bw'Imana bwakoze ku mitima y'abari bahari".

Yavuze ko Ben na Chance atari abaramyi gusa ahubwo ko ari Ambasaderi b'Umwami bw'Imana, anongeraho ko iki ari igihe cyabo cyo gukorera Imana mu mahanga yose. 

Ati: "Si abaririmbyi bafite impano gusa, ahubwo ni Ambasaderi b'Ubwami bw'Imana bakoresha impano bahawe n'Imana mu guhembura imitima y'abantu no kubegereza Kristo. Iki ni igihe cyanyu. Ndabakunda."

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aimée Micomyiza yavuze ko iyo arebye ubuzima n'umurimo wa Ben & Chance, ababonamo abantu bitabye umuhamagaro w'Imana nta kuzuyaza.

Uyu muhanzikazi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati: "Ben & Chance kuri njye ni abantu mbona ko bitabye umuhamagaro bamaramaje kandi bemereye Imana ko ibakoresha."

Yakomeje avuga ko aba bombi atari intangarugero mu muziki gusa, ahubwo ko ubuzima bwabo bw'umuryango bukwiye kubera abandi icyitegererezo, by'umwihariko abashakanye n'abifuza kubaka ingo zishingiye ku Mana.

Ati: "Ben & Chance ni icyitegererezo ku miryango no ku bashakanye. Kubona ababyeyi bakiri bato bakiri mu rugendo rwo kurera abana no kwiyubaka, ariko bagakomeza kwitaba umuhamagaro w'Imana mu rukundo, mu bumwe no mu bufatanye, kandi bakuzuza inshingano z'umuryango neza, ni isomo rikomeye."

Yongeyeho ko iyo abantu bahaye agaciro ibyo Imana yabashinze aho kwirirwa mu makimbirane yo mu ngo, bubaka imiryango ikomeye, bityo bakagira uruhare mu kubaka Itorero ndetse n'ibihugu batuyemo.

Ati: "Nizera ko ku bantu b'umwuka, abafite ubushishozi n'abanyabwenge, urugero rwa Ben & Chance rwabigisha kubaka imiryango Imana yabahaye aho kumara igihe mu makimbirane yo mu ngo. Iyo urugo rukomeye, rwubaka Itorero kandi rukubaka n'igihugu."

Aimée Micomyiza yavuze kandi ko urukundo afitiye Ben & Chance ruturuka ku buryo bamubera isoko y'ihumure mu nzego zitandukanye z'ubuzima. Yagize ati: "Mvuze ko mbakunda ntabwo naba nkabije. Ndabakunda cyane".

"Buri gihe bambera isoko y'ubumenyi n'ubushake bwo gukomeza gukorera Imana. Banteza imbere mu buryo bw'umwuka, mu marangamutima ndetse no mu mwuga. Hari n'ubwo bambwira ibintu nkumva ni nk'Ijisho ry'Umuturanyi." yabivuze aseka.

Yasabiye Ben & Chance gukomeza kwemera ko Imana ibakoresha, agaragaza ko umurimo wabo ugifite byinshi uzakora mu buzima bwa benshi. Yagize ati: "Bakomeze bemerere Imana ibakoreshe. Ibyo bakora bisaba imbaraga n'ubutwari, kandi ndizera ko Imana izakomeza kubagura no kubakoresha mu buryo bukomeye."

Aimée Micomyiza atuye muri Norvège, akaba aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise "Amazi y'i Golgotha", yavuze ko igamije kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we soko y'ubugingo buhoraho kandi ko nta kindi gishobora guhaza inyota y'umwuka w'umuntu uretse Kristo.

Muri uyu mwaka wa 2026 arateganya gukomeza gusohora izindi ndirimbo, ubuhamya n'inyigisho zishingiye ku Ijambo ry'Imana, mu rwego rwo gufasha abantu benshi kwegera Imana no gukomeza gukura mu buzima bw'umwuka.

Micomyiza aherutse gushyira hanze indirimbo "Amazi y'i Golgotha" yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wa Gospel

Aimée Micomyiza yashimiye byimazeyo umurimo wa Ben & Chance nyuma yo kwitabira igitaramo bakoreye muri Norvège

Aimée Micomyiza ati: "Ben & Chance kuri njye ni abantu mbona ko bitabye umuhamagaro bamaramaje kandi bemereye Imana ko ibakoresha."

Aimée Micomyiza hamwe na Chance wo mu itsinda Ben & Chance rikunzwe cyane muri iyi minsi

Amwe mu magambo agize indirimbo nshya "Amazi y'i Golgotha" ya Aimée Micomyiza

REBA INDIRIMBO "AMAZI Y'I GOLGOTHA" YA AIMEE MICOMYIZA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...