Ushobora
kuba waragize impungenge, kuko ugomba kumara imyaka myinshi ukurikiranira hafi
uwo mwana. Icyo gihe wahise ubona ko ufite inshingano itoroshye. Nubwo kuva
kera inshingano yo kurera itari
yoroshye, muri iki gihe ho byabaye ibindi bindi.
Kubera
iki? Ni ukubera ko Isi yahindutse kurusha uko byari bimeze igihe wari ukiri
umwana. Bimwe mu bigeragezo abana bahura na byo, urugero nk’ibyo kuri interineti, ntibyabagaho mu myaka mirongo ishize.
Ibi byose
birumvikana, kandi nk’umubyeyi koko ugomba guhangayikira umwana wawe, ukamugira
inama kandi ukagerageza kumuba hafi. Ushobora kwibaza uti “Ni gute nakuzuza
inshingano zanjye zo kuba umubyeyi mwiza?" Dore inama enye z’ingenzi zagufasha
kubigeraho nk’uko tubikesha urubuga Jw.org.
1. Mugaragarize kenshi ku bintu bibaho mu
buzima busanzwe
Uko abana bagenda bakura, babwirwa ibintu byinshi bitari ukuri ku birebana n’ubuzima busanzwe nuburyo bagomba kwitwara, rimwe bakabibwirwa n’urungano ubundi bakabikura mu bitangazamakuru. Ingaruka ibyo bibagiraho, zigaragara cyane cyane iyo bamaze kuba ingimbi n’abangavu. Icyakora ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ingimbi n’abangavu bagiye gufata imyanzuro ikomeye, bita cyane ku bitekerezo by’ababyeyi babo, aho kwita ku by’urungano rwabo.
Ni byiza kuganiriza umwana wawe ku bintu byose akeneye kumenya, haba mu buzima rusange ndetse cyane cyane no mu buzima bw’imyororokere, ukamuba hafi mu gihe atangiye kujya abona impinduka ku mubiri we, ukamusobanurira kandi ukamubwira ko ari ibintu bisanzwe, aho kujya kubishakira mu bandi bantu cyangwa ku zindi mbuga bishibora no kumuyobya.
2. Fasha umwana wawe kumwa no gusobanukirwa ingaruka z’ibyo akora
Nk’uko
ukunze kubyumva, cyangwa se nawe ujya ubivuga, “Icyo umuntu abiba nicyo
asarura." Mu mibereho ya muntu hafi ya yose, buri wese ashobora kwibonera koko
ko ibyo akora byose bigira ingaruka, ndetse ko akenshi usanga abantu bisama
basandaye ariko hari n’abagira amahirwe yo kwigira ku makosa yabo.
Nanone ntukabuze umwana wawe kugerwaho n’ingaruka z’amakosa yakoze. Urugero, mu gihe umwana wawe yangije igikinisho cya mugenzi we, ushobora kumubwira gufata kimwe mu bikinisho bye maze akagiha uwo mwana. Ibi bizatuma ubutaha yubaha ibikoresho by’abandi, ndetse nabo abubahe.
3. Mutoze imico myiza
Abanyarwanda babivuga neza bati “Igiti kigororwa kikiri gito." Uko abana bagenda baba bakuru, bagenda bagira imico ibaranga. Ikibabaje ni uko bamwe bamenyekanira ku ngeso mbi, ariko hakaba n’abandi bihesha izina ryiza. Ni ngombwa rero gutoza umwana wawe imico myiza akiri muto, kugira ngo azayikurane. Ugomba gutoza umwana wawe imico myiza nko gusenga, kubaha, gukundana no gufashanya n'iyindi, kugira ngo abe ariyo imuranga aho ageze hose, ndetse asakaze ibyishimo muri bagenzi be, aho kuba igicibwa.
Aho guhora ubwira umwana wawe ingaruka z’ibikorwa bibi nk’uko tumaze kubibona, ujye umufasha no gutekereza ku mico myiza igomba kumuranga. Umwana agomba gukura azi uko agomba kwitwara mu bandi, ndetse afite n’ikinyabupfura, ibi rero ntabwo byizana ahubwo nk’umubyeyi ugomba kubigiramo uruhare, maze ukamufasha kubigeraho.
4. Guha
umwana wawe urugero rwiza
Ikindi ababyeyi bakunze kwirengagiza, ni uko koko “uwiba ahetse aba bawiriza uwo mu mugongo." Ushbora gutekereza ko ibikorwa byawe ntaho bihuriye n’abana bwawe, n’uburyo bitwara mu gihe ubaha ibyo bakeneye byose. Ibi rero ni ukwibeshya, koko uko umwana akuze abona ababyeyi be bitwara abifatiraho nk’urugero, cyangwa bikamugiraho ingaruka zikomeye. Ntabwo uzajya kubuza umwana wawe ubusinzi, kandi nyamara wowe uhora wasinze, ni byiza rero kuzirikana ku rugero uha abana bawe.
Nk’umubyeyi,
ni byiza guharanira ko umwana wawe akurana ikinyabupfura, kandi agakura afite
imico myiza. Ariko mu gihe utereye agati mu ryinyo, izo nshingano zo kurera
ukazirengagiza, icyo gihe uzaba ubaye umubyeyi gito. Ugomba rero kuzirikana
uruhare rwawe mu kurera neza.