Uyu
muhanzi yavuze ko ubutumwa buri muri iyi Album bugaragaza urugendo rwe
n’icyerekezo cye mu muziki, agaragaza ko atigeze ayikora agamije gusa kuzuza
inshingano, ahubwo yayifashe nk’igisobanuro cy’ubuzima bwe bwa muzika.
Album
“T.O.N (Top Or Nothing)” igizwe n’indirimbo 13, zose zerekana uko Bruce The 1st
amaze gukura mu mwuga we. Uhereye ku buryo ayivugaho n’uko ayisobanura,
bigaragara ko ari umushinga yawushyizemo umutima we wose.
Bruce
The 1st yavuze ko iyi Album atayubakiye ku njyana imwe, ahubwo yayikoze mu
buryo butandukanye ku buryo buri wese ukunda umuziki ashobora kuyisangamo, yaba
umusore, umukobwa, umwana cyangwa umukuru.
Yabwiye
InyaRwanda ati: “Nari nkeneye gukora Album buri wese yakwisangamo. Nifuzaga ko
buri muntu wese wayumva yakumva ko imuvugaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Kuri
iyi Album, Bruce The 1st yakoranye n’abahanzi bakomeye mu njyana zitandukanye
barimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Amalon, Ish Kevin na Kenny K
Shot. Avuga ko yabahisemo hashingiwe ku buryo bumvikana mu muziki no ku
bushobozi bafite bwo gukora indirimbo zifite ireme.
Album
iriho indirimbo zirimo ‘Ni Nani’, ‘Izawe’ yakoranye na Juno Kizigenza,
‘Zagara’, ‘6AM In Kigali’ yakoranye na Kenny K Shot, ‘Vuga Icyo Ki Map’,
‘Nineza’ yakoranye na Ish Kevin, ‘NTP’ yakoranye na Kenny Sol, ‘Ryari’, ‘Holy’
yakoranye na Amalon na Ariel Wayz, ‘Uzagenda’, ‘Ndekura Ngende’, ‘Save Me’
yakoranye na Ariel Wayz ndetse na ‘Mbirimo’.
Urebye
uru rutonde, iyi Album igaragara nk’ihuriro ry’abahanzi bafite imvugo
n’imbaraga zitandukanye, bigatuma “T.O.N” iba ishusho y’umuziki w’iki gihe mu
Rwanda, uhuza Hip Hop n’izindi njyana mu buryo bugezweho.
Bruce
The 1st yanavuze ko yakoze iyi Album ashaka kugaragaza umwihariko we muri Hip
Hop, anashyira hamwe ibyo yakoze byose mu myaka yashize.
Ati:
“Naravuze nti ibyo nakoze kuri Mixtape na EP zabanje bigomba kumvikana kuri iyi
Album, ariko nkongeramo n’ikintu gikomeye, cy’ubucuruzi n’icy’icyerekezo.”
Yakomeje
avuga ko mu myaka irenga itandatu amaze mu muziki, yakoze indirimbo nyinshi
zakunzwe, anakorana n’abahanzi batandukanye barimo Green P, Bull Dogg, Kivumbi
King, Juno Kizigenza, K8 Kavuyo, P-Fla n’abandi.
Bruce
The 1st asobanura ko imikoranire n’abandi bahanzi, hamwe no kwiyemeza gukora
Album ifite ireme, ari byo byamugejeje ku gushyira hanze “Top Or Nothing”,
asobanura nk’amahitamo yo guhitamo kuba hejuru cyangwa ntacyo uba uri cyo.
Ati:
“Numvaga Album yanjye igomba kuba ikintu kinini kandi kiremereye. Mu buzima,
uba uri hejuru cyangwa ntacyo uri cyo. Ni amahitamo umuntu yifatira, kandi
byose biba mu biganza bye.”
Yasoje
avuga ko iyi Album ari ishusho y’ubuzima bwe, inzozi ze n’ibitekerezo bye,
kandi ko yiteguye kubiharanira byose uko bikwiye.


Bruce
The 1st avuga ko Album ‘Top Or Nothing’ ari amahitamo yo kuba hejuru cyangwa
ntacyo uba uri cyo

Indirimbo
13 zigize ‘T.O.N’ zigaragaza urugendo n’icyerekezo cya Bruce The 1st mu muziki
Bruce
The 1st yahuje imbaraga na Kenny Sol, Juno Kizigenza, Ariel Wayz n’abandi kuri
Album ‘T.O.N’
“Ni
Album buri wese yakwisangamo” – Bruce The 1st ku musaruro wa ‘Top Or Nothing’
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BRUCE THE 1 ST
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘TOP OR NOTHING’ YA BRUCE THE 1 ST
