Ni cyo cyerekezo cyanjye - Bruce The 1 St yagereranyije Album ye n’inzozi afite mu muziki –VIDEO

Imyidagaduro - 13/12/2025 1:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni cyo cyerekezo cyanjye - Bruce The 1 St yagereranyije Album ye n’inzozi afite mu muziki –VIDEO

Umuraperi Bruce The 1st, umwe mu banyempano bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, yatangaje ko Album ye nshya yise “T.O.N (Top Or Nothing)” ari ishusho y’inzozi afite mu muziki, aho yifuza kuba uwa mbere mu byo akora byose.

Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa buri muri iyi Album bugaragaza urugendo rwe n’icyerekezo cye mu muziki, agaragaza ko atigeze ayikora agamije gusa kuzuza inshingano, ahubwo yayifashe nk’igisobanuro cy’ubuzima bwe bwa muzika.

Album “T.O.N (Top Or Nothing)” igizwe n’indirimbo 13, zose zerekana uko Bruce The 1st amaze gukura mu mwuga we. Uhereye ku buryo ayivugaho n’uko ayisobanura, bigaragara ko ari umushinga yawushyizemo umutima we wose.

Bruce The 1st yavuze ko iyi Album atayubakiye ku njyana imwe, ahubwo yayikoze mu buryo butandukanye ku buryo buri wese ukunda umuziki ashobora kuyisangamo, yaba umusore, umukobwa, umwana cyangwa umukuru.

Yabwiye InyaRwanda ati: “Nari nkeneye gukora Album buri wese yakwisangamo. Nifuzaga ko buri muntu wese wayumva yakumva ko imuvugaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Kuri iyi Album, Bruce The 1st yakoranye n’abahanzi bakomeye mu njyana zitandukanye barimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Amalon, Ish Kevin na Kenny K Shot. Avuga ko yabahisemo hashingiwe ku buryo bumvikana mu muziki no ku bushobozi bafite bwo gukora indirimbo zifite ireme.

Album iriho indirimbo zirimo ‘Ni Nani’, ‘Izawe’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Zagara’, ‘6AM In Kigali’ yakoranye na Kenny K Shot, ‘Vuga Icyo Ki Map’, ‘Nineza’ yakoranye na Ish Kevin, ‘NTP’ yakoranye na Kenny Sol, ‘Ryari’, ‘Holy’ yakoranye na Amalon na Ariel Wayz, ‘Uzagenda’, ‘Ndekura Ngende’, ‘Save Me’ yakoranye na Ariel Wayz ndetse na ‘Mbirimo’.

Urebye uru rutonde, iyi Album igaragara nk’ihuriro ry’abahanzi bafite imvugo n’imbaraga zitandukanye, bigatuma “T.O.N” iba ishusho y’umuziki w’iki gihe mu Rwanda, uhuza Hip Hop n’izindi njyana mu buryo bugezweho.

Bruce The 1st yanavuze ko yakoze iyi Album ashaka kugaragaza umwihariko we muri Hip Hop, anashyira hamwe ibyo yakoze byose mu myaka yashize.

Ati: “Naravuze nti ibyo nakoze kuri Mixtape na EP zabanje bigomba kumvikana kuri iyi Album, ariko nkongeramo n’ikintu gikomeye, cy’ubucuruzi n’icy’icyerekezo.”

Yakomeje avuga ko mu myaka irenga itandatu amaze mu muziki, yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe, anakorana n’abahanzi batandukanye barimo Green P, Bull Dogg, Kivumbi King, Juno Kizigenza, K8 Kavuyo, P-Fla n’abandi.

Bruce The 1st asobanura ko imikoranire n’abandi bahanzi, hamwe no kwiyemeza gukora Album ifite ireme, ari byo byamugejeje ku gushyira hanze “Top Or Nothing”, asobanura nk’amahitamo yo guhitamo kuba hejuru cyangwa ntacyo uba uri cyo.

Ati: “Numvaga Album yanjye igomba kuba ikintu kinini kandi kiremereye. Mu buzima, uba uri hejuru cyangwa ntacyo uri cyo. Ni amahitamo umuntu yifatira, kandi byose biba mu biganza bye.”

Yasoje avuga ko iyi Album ari ishusho y’ubuzima bwe, inzozi ze n’ibitekerezo bye, kandi ko yiteguye kubiharanira byose uko bikwiye.

“T.O.N ni inzozi zanjye mu muziki” – Bruce The 1st asobanura icyerekezo cya Album ye nshya 

Bruce The 1st avuga ko Album ‘Top Or Nothing’ ari amahitamo yo kuba hejuru cyangwa ntacyo uba uri cyo


Indirimbo 13 zigize ‘T.O.N’ zigaragaza urugendo n’icyerekezo cya Bruce The 1st mu muziki 

Bruce The 1st yahuje imbaraga na Kenny Sol, Juno Kizigenza, Ariel Wayz n’abandi kuri Album ‘T.O.N’ 

“Ni Album buri wese yakwisangamo” – Bruce The 1st ku musaruro wa ‘Top Or Nothing’

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BRUCE THE 1 ST

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘TOP OR NOTHING’ YA BRUCE THE 1 ST


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...