Ngoma: Abantu icyenda baherutse kwicwa n’inkuba bashyinguwe

Amakuru ku Rwanda - 06/01/2026 12:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Ngoma: Abantu icyenda baherutse kwicwa n’inkuba bashyinguwe

Abantu icyenda baherutse kwicwa n’inkuba mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bashyinguwe kuri uyu wa Kabiri mu irimbi rya Kiriko riherereye mu Murenge wa Sake.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026 ni bwo aba baturage barimo ab’igitsina gabo batandatu n’ abigitsina gore batatu bakubiswe n’inkuba.

Abakubiswe n'inkuba bose bari 15, muri bo 9 bahise bitaba Imana, abandi 6 bakurikiranirwa kwa muganga barakira. Mu bishwe n'inkuba, umukuru muri bo yari afite imyaka 35 mu gihe umuto yari afite imyaka 5. 

Abo baturage bari bavuye mu kibaya cy’akagera guhinga, bageze imusozi ahitwa Mbuye hagwa imvura irimo inkuba, bugama mu kazu k’imboni z’umutekano ari na ho yabakubitiye.

Kuri uyu wa Kabiri basezeweho bwa nyuma banashyingurwa mu Irimbi ry'ahitwa Kiriko riri mu Murenge wa Sake muri Ngoma mu   Gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye bo mu Ntara y'Iburasirazuba, abo ku rwego rw'Akarere ndetse n'imiryango yabuze ababo. 

Ibi byabaye mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giheruka gutangaza ko mu kwezi kwa Mutarama 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.

Imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.

Ubusanzwe imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 26 na 269.

Mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2026, hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibyo bice, naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa.


Uyu mugango witabiriwe n'abaturage benshi 


Abantu icyenda bo muri Ngoma baherutse kwicwa n’inkuba bashyinguwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...