Neymar Jr. na Kylian Mbappé bashimiye PSG nyuma yo gutwara Champions League

Imikino - 01/06/2025 6:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Neymar Jr. na Kylian Mbappé bashimiye PSG nyuma yo gutwara Champions League

Paris Saint-Germain (PSG) yegukanye bwa mbere igikombe cya UEFA Champions League, ibintu yakoze mu buryo bw’agatangaza.

Iyi kipe ikomeye yo mu Bufaransa yanyagiye Inter Milan ibitego 5-0 kuri Allianz Arena, itwara igikombe cyayo cya mbere mu irushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi, n'ubwo abahoze bayikinira nka Neymar Jr. na Kylian Mbappé batabigezeho bakiyikinira.

PSG yitwaye neza mu mukino wose, aho Achraf Hakimi na Désiré Doué batsinze ibitego mu gice cya mbere, bituma PSG ijya kuruhuka iyoboye n’ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri, ikipe itozwa na Luis Enrique yakomeje gusatira ntakuzuyaza.

Doué yaje gutsinda igitego cya kabiri cye, hanyuma Khvicha Kvaratskhelia na Senny Mayulu bashyiramo ibindi bitego byasoje ishusho y’umukino wagaragaje ko PSG yari hejuru cyane, ikaba yabashije gutwara igikombe cyari cyarayinanirye inshuro nyinshi, icyo gikombe gitaha mu murwa mukuru w’u Bufaransa bwa mbere.

Nyuma y’uko PSG itwaye igikombe cya mbere cya Champions League, Neymar na Mbappé babinyujije ku rubuga rwa Instagram bagaragarije ibyishimo byabo iyi kipe, bayishimira kuri iri rushanwa rikomeye, nubwo buri wese yari yaratandukanye nayo akomereza urugendo rwe rw’umwuga mu yindi kipe.

 

Neymar yashimiye PSG

Mbappe yushimiye PS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...